in

Nishimwe Blaize yababaje cyane umutoza Haringingo Francis bishobora gutuma atandukana na Rayon Sports

Nishimwe Blaize umaze iminsi avugwaho imyitwarire itari myiza yongeye kubabaza cyane umutoza Haringingo Francis nyuma yo gukomeza kwanga gukora imyitozo.

Blaize ukomeje kugaruka mu mitwe y’abafana benshi ba Rayon Sports bamushinja kwitwara nabi mu mikino akomeza kugenda akina Kandi yari umukinnyi mwiza wakagombye gufasha iyi kipe muri iki gihe iri mubibazo bikomeye byo kubura abakinnyi bafite imvune.

Ku munsi w’ejo hashize ikipe ya Rayon Sports yasubukuye imyitozo nyuma y’iminsi bari mu karuhuko ko kwitekerezaho nyuma yo gutsindwa na APR FC igitego 1-0. Muri iyi myitozo Nishimwe Blaize baramutegereje baramubura, nubwo asanzwe abikora bigakomeza kubabaza cyane umutoza Haringingo Francis.

Ibi yakomezaga kubikora Haringingo akabyihorera ariko kuri iyi nshuro Aho ikipe ya Rayon Sports iri mu bihe bitoroshye bishobora gutuma atandukana n’iyi kipe nyuma y’iyi myitwarire itari kwishimirwa n’ubuyobozi bw’iyi kipe.

Uyu musore muri iki gihe ikipe ya Rayon Sports iri mu bibazo yakagombye gukorana imbaraga nyinshi agakiraho ikintu abafana bakomeza kumushinja ariko we akomeza kwigira nk’umuntu bitareba cyane bishobora gutuma atandukana n’iyi kipe kandi kubona indi ikomeye byagorana cyane.

Written by HARAGIRIMANA Dieudonne

I am responsible for this article, not the YEGOB website. Please contact me if you need more information about it:+250 783 907 135

Subscribe
Notify of
guest
0 Comments
Inline Feedbacks
View all comments

Biba gake:Umugeni witeguraga gukora ubukwe yasambanye birangira abibwiye umugabo we

Gasogi United yirukanye abakinnyi 2 mu mwiherero kubera ko umwaka ushize bakiniye ikipe ya Rayon Sports