in

Biba gake:Umugeni witeguraga gukora ubukwe yasambanye birangira abibwiye umugabo we

Umukobwa witeguraga gukora ubukwe
yaciye inyuma umugabo we, hanyuma biza kurangira abimubwiye.Uyu mugore nyuma yo guca inyuma umugabo we biteguraga kurushinga ntiyigeze agoheka kuko yahoranaga agahinda ndetse anishinja ubuhemu ibintu byatumye yiyemeza kuzabibwira umugabo we ndetse akanamusaba imbabazi.

Chantal(izina twahinduye ku bw’umutekano we) yatanze ubuhamya bwe aho agira ati: “Habura iminsi mike ngo dukore ubukwe n’umugabo wanjye namuciye inyuma ndyamana n’umusore twahoze dukundana gusa nyuma y’iki gikorwa kigayitse, nahoraga nishinja icyaha n’ubuhemu ku buryo ntigeze ntuza mu mutima wanjye.

Naje gufata icyemezo cyo kwegera umugabo wanjye nkabimubwira kandi nkamusaba imbabazi.

Ibi narabikoze ndetse rwose ahita ambabarira mu buryo bworoshye cyane. Nyuma y’amezi atandatu tubanye, naje gutungurwa no kumenya ko umugabo wanjye yateye inda murumuna wanjye ndetse ko aryamana n’incuti yanjye magara.

Nzi ko umuntu ashobora gukora amakosa ariko ibi bintu byananiye kubyakira kugeza n’ubu ndetse rwose nabuze icyo nakora. Yenda iyo aba ari abantu ba kure ntazi byari koroha kumubabarira ariko kuba ari murumuna wanjye, ndetse n’incuti yanjye nitaga magara byarandetse. Mu mezi 6 tumaranye yaryamanaga na bo ntabizi.

Ubu ndi kwibaza niba nzagumana na we cyangwa niba nkwiye gufata inzira yo gutandukana na we. Ndabinginze mumfashe mungire inama.”

Written by HARAGIRIMANA Dieudonne

I am responsible for this article, not the YEGOB website. Please contact me if you need more information about it:+250 783 907 135

Subscribe
Notify of
guest
0 Comments
Inline Feedbacks
View all comments

Undi mukinnyi w’ikipe ya Rayon Sports agiye kubagwa

Nishimwe Blaize yababaje cyane umutoza Haringingo Francis bishobora gutuma atandukana na Rayon Sports