in

Gasogi United yirukanye abakinnyi 2 mu mwiherero kubera ko umwaka ushize bakiniye ikipe ya Rayon Sports

Ikipe ya Gasogi United yakaniye cyane umukino urabahuza na Rayon Sports byatumye ihereza akaruhuko abakinnyi 2 baheruka gukinira ikipe ya Rayon Sports.

Kuri uyu wa gatanu ku isaha ya saa Kumi n’ebyiri z’umugoroba ikipe ya Rayon Sports ndetse n’ikipe ya Gasogi United zirahura ku mukino wanyuma usoza igice cya mbere cya Shampiyona y’icyiciro cya mbere hano mu Rwanda.

Uyu mukino wakaniwe cyane n’ikipe ya Rayon Sports ishaka kubona aya manota kugirango isoje igice cya mbere iri ku mwanya wa kabiri cyangwa uwa mbere mu gihe ikipe ya AS Kigali yaba yatsinzwe na Sunrise FC.

Gusa na Gasogi United ifite impamvu nyinshi zituma ikanira cyane uyu mukino kubera ko imaze igihe idatsinda ikipe ya Rayon Sports ariko ikanashaka gufata ikipe ya Rayon Sports ku manota dore ko Rayon Sports irusha Gasogi amanota 3 gusa.

Mu gukanira cyane kw’ikipe ya Gasogi United yahaye akaruhuko abakinnyi 2, umwaka ushize bakiniraga ikipe ya Rayon Sports barimo Etoo hamwe na Nizigiyimana Karim Mackenzie. Aba bakinnyi bombi amakuru ahari aravuga ko bahawe imperekeza y’ibihumbi 100 kugirango bazabe bameze neza mu minsi mikuru ariko bahita birukanwa mu mwiherero.

Rayon Sports imaze imikino igera kuri 2 idastinda ariyo mpamvu inakomeye ituma bagomba gutsinda cyane uyu mukino kugirango ikomeze ihereze ikizere abakunzi bayo baheruka kubabara cyane.

Written by HARAGIRIMANA Dieudonne

I am responsible for this article, not the YEGOB website. Please contact me if you need more information about it:+250 783 907 135

Subscribe
Notify of
guest
0 Comments
Inline Feedbacks
View all comments

Nishimwe Blaize yababaje cyane umutoza Haringingo Francis bishobora gutuma atandukana na Rayon Sports

Umwe mu bakobwa bitabiriye Miss Rwanda yahawe imodoka y’umuturika(amafoto)