in

Ni nde uzaba #MissRwanda2022 hagati ya #Muheto na #Darina ? Abafana babo ntibavuga rumwe ku mwiza kurusha undi

Mu cyumweru gishize twabakoreye video y’abakobwa batanu bari bari kubica bigacika mu irushanwa rya Miss Rwanda 2022, aho twari twarebye abakobwa bakomeje kugenda bavugwa mu binyamakuru ndetse no kuri social media nyuma y’amajonjoro yo mu ntara enye z’igihugu.

Muri videwo iri hano hasi tukaba twarababwiye uburyo uburanga bw’umukobwa witwa Muheto Nshuti Divine bwari bwavugishije abantu batagira ingano aho bemezako ikamba ariwe urikwiye nta wundi barirwanira. Mu gusoza iyi video tukaba twari twibajije niba hazaboneka umukobwa wundi mu bazahagararira umujyi wa Kigali uzabasha guhanga na Muheto ku ikaba rya Miss Rwanda.

Nkuko bikomeje kugaragara mu binyamakuru bya showbiz ndetse no kuri social media, umujyi wa Kigali ntiwadutengushye nkuko usanzwe waratumenyereje ko ariwo uvamo bamwe mu bakobwa beza bitabira irushanwa rya Miss Rwanda mu mateka yayo. Niko byaje kugenda no muri uyu mwaka kuko Kigali yatuzaniye umukobwa witwa Kayumba Darina benshi bemeza ko noneho we yaje ari simusiga ku buryo bahise bakatira Muheto batangira kwifanira Kayumba.

Mu gihe amatora ya Miss Rwanda 2022 online yatangiye, abantu benshi bakomeje kwemeza ko kugeza ubu abakobwa barusha abandi gukundwa ndetse n’uburanga muri Miss Rwanda ari Darina na Muheto ndetse yewe ko Miss akwiye kuba umwe muri bo. Uyu munsi tukaba twakoreye igereranya ry’aba bakobwa bombi bahabwa amahirwe yo kuzavamo Miss Rwanda 2022.

Nkuko Miss Uwase Raïssa yabyivugiye ngo iyi Miss Rwanda iramwibutsa iyo ku gihe cye yo muri 2015 aho naho habaye impaka zidasanzwe ku wari ukwiye ikamaba kurusha undi hagati ye na Miss Kundwa Doarine byaje no kurangira umwe abaye uwa mbere undi akaba uwa kabiri, ababyibuka icyo gihe abafana bakaba bari bacitsemo ibice bibiri hari Team Doriane na Team Vanessa maze bakirirwa mu mpaka kugeza ku munsi wa nyuma w’irushanwa ndetse na nyuma yaho aho bamwe mu bafana ba Vanessa bavugaga ko yibwe ikamba. Uyu munsi nabwo rero hari Team Darina na Team Muheto.

Kuva Muheto Divine yaza mu majonjora ya Miss Rwanda 2022 Instagram account ye aba followers bayo bamaze kwikuba inshuro zirenga ebyiri aho yagiyemo afite aba followers 7000 ubu akaba ageze ku bihumbi 16, buri foto nshya ashyize hanze ikaba ibona likes zigera ku 3000. Ku rundi ruhande Darina we yaje muri Miss Rwanda asanzwe asa nuri popular ho gake aho yari afite aba followers bagera ku 30000 gusa nyuma y’iminsi ine gusa amaze kwiyongeraho aba followers 5000 byose nawe buri foto ashyizeho akaba abona byibuze likes 3500. Ibi bikaba byerekana uburyo aba bakobwa bakunzwe cyane ndetse bamaze kwibakaho abafana batari bake mu bakurikira irushanwa rya Miss Rwanda.

Nubwo benshi bemeza ko Miss Rwanda azava hagati Muheto na Darina hari abandi bakobwa nabo bagerageza kuba batwika nubwo Atari cyane nkaba babiri barimo nka Sabine Mutabazi, Umuhoza Emma Pascaline, Ruzindana Kellia na Uwimana Jeanette.

Written by HARAGIRIMANA Dieudonne

I am responsible for this article, not the YEGOB website. Please contact me if you need more information about it:+250 783 907 135

Subscribe
Notify of
guest
0 Comments
Inline Feedbacks
View all comments

Inyamaswa zageragerejweho twa twuma tuzashyirwa mu bwonko bw’abantu zarapfuye

AMAKURU AGEZWEHO: RGB yamaganye icyemezo cyo kweguza Apôtre Gitwaza