in

‘Ni ubugome bw’indengakamere’ Abanyeshuri 80 b’abakobwa barogewe rimwe

Afghan girls attend a class at a local school in Mazar-i-Sharif, capital of Balkh province, Afghanistan, Sept. 14, 2021. (Photo by Kawa Basharat/Xinhua/IANS)

‘Ni ubugome bw’indengakamere’ Abanyeshuri 80 b’abakobwa barogewe rimwe

Ku cyumweru, abakobwa 80 bararozwe kandi bajyanwa mu bitaro mu bitero bibiri bitandukanye byabaye ku mashuri abanza yo mu Majyaruguru ya Afuganisitani, nk’uko umuyobozi ushinzwe uburezi muri ako gace yabitangaje.

Yavuze ko umuntu wateguye ubwo burozi yari afite inzika ku giti cye ariko ntabivuge. Ibyo bitero byabereye mu ntara ya Sar-e-Pul ku wa gatandatu no ku cyumweru.

Nta makuru yatanzwe y’ukuntu aba abakobwa batewe uburozi cyangwa imiterere y’ibikomere byabo. Nta n’imyaka yabo yatangajwe, ariko Rahmani yavuze ko bari mu cyiciro cya mbere kugeza ku cya gatandatu cy’amashuri abanza.

Ibihumbi by’abanyeshuri bavuze ko barwaye kubera ibyotsi byangiza, ariko nta jambo ryigeze rivugwa ku muntu ushobora kuba yihishe inyuma y’ibyabaye cyangwa se niba hari n’imiti yakoreshejwe.

Written by Moïse Habanabashaka

I am responsible for this article, not the YEGOB website. Please contact me if you need more information about it : +250734523889 or +250789079952

Subscribe
Notify of
guest
0 Comments
Inline Feedbacks
View all comments

Kanyarwanda Jean Bertrand yagaragaye yambaye nk’abayobozi maze abyina nk’uwabigize umwuga (amafoto na video)

Amakuru agezweho: Mu ikipe ya Kiyovu Sports abakinnyi benshi biganjemo ibikomerezwa bagiye kwerekwa umuryango