in

Ngibi ibintu abasore banga urunuka ku bakobwa bakundana

Mu bushakashatsi bwashyizwe ahagaragara na Muganga Gérard Leleu akaba n’Impuguke mu bumenyamuntu, buvuga ko muri rusange abahungu bari mu rukundo bakunda kurakazwa cyane n’ibi bintu bikurikira.

1.Kuvuga imibanire yawe na we cyane cyane umuvugaho n’abandi bakobwa bagenzi bawe.

Ngo abahungu ntibakunda na mba ko abakobwa bakundana babwira abandi bakobwa bagenzi babo imibanire yabo mu rukundo. Mu rukundo burya ngo habamo amabanga menshi cyane kandi y’umwihariko, umukobwa aba adakwiye kuganiriza abandi bakobwa. Umukobwa rero utazi kugirira ibanga umukunzi we ngo biba binagaragaza ko ntacyo azajya ashobora kubika nyuma yo kubana na we.

2.Kubaca mu ijambo

Igihe umuhungu abwira umukobwa bakundana aba ashaka ko amutega amatwi kandi akamwereka ko amwitayeho. Akenshi abahungu ngo iyo bari kubwira abakunzi babo ibintu bigaragara ko nta rwenya babifitemo baba babihaye agaciro. Akaba ari na yo mpamvu umuhungu aba ashaka ko umukunzi we atarangara cyangwa ngo amuce mu ijambo igihe hari icyo ari kumubwira.

Ngo iyo weretse umuhungu ko witaye ku byo ari kukubwira bituma agera kure akakubwira n’andi mabanga ye menshi ndetse ntanatinya no kukubwira ibyuyumviro bye. Ariko ngo iyo umweretse ko utamwitayeho ni ha handi afata icyemezo cyo gushaka undi abitsa amabanga yari yarakugeneye, uwo abona ko amwumva kandi amwitayeho.

3.Kubabaza ibibazo byo kubapima cyangwa kubagerageza

Ngo abahungu ntibajya babyishimira na gato kabone nubwo wabikora uri kwikinira. Urugero niba muhuye n’umukobwa ukabona amurebyeho gato, ugahita umubaza ngo “Uriya mukobwa si mwiza? Njye sindi mubi kuri we?” ibi bishobora kuguteranya na we yewe mukaba mwanatandukana kuko ngo yumva kuba yaraguhisemo mu bandi ntacyo bikubwiye.

4.Kuba umukobwa bakundana yisuzugura

Kwisuzugura, kwishyira hasi, kwitinya no kutigirira icyizere ni bimwe mu bintu bikunze kugaragara ku abagore/abakobwa bamwe na bamwe. Iyi myitwarire rero ngo iyo ukundana n’umuhungu ntaba akiyigushakaho kuko ngo hari ubwo igutera kwifata nabi, kwigira nk’umunyamahanga imbere ye kandi we aba yumva mwakwisanzuranaho, bityo ngo bikaba byatuma afata icyemezo cyo kukureka.

5.Gusesengura ibintu cyane

“Ejo yanyise Cherie ampamagaye cyangwa anyitabye none uyu munsi ntabyo yanyise. Ibyo bisobanura iki ? Ntabwo akinkunze nka mbere se….?” Uru ni urugero ngo rushobora gutera umukobwa kwibaza no gusesenguramo byinshi, ariko burya ngo abahungu bo iyo bumva nta kibazo gihari hari ibintu byinshi bavuga batabyitayeho.

Iyo rero ngo umuhungu ukunda kumugarura ku bintu byashize kera wabigize ikibazo biramubangamira bikanamutera gutangira kukwishisha, akumva ubwisanzure yihaga imbere yawe buragenda bushira kubera ko burya ngo abahungu bakunda ubwisanzure mu rukundo rw’ukuri. Ibi rero ngo ntibabikunda na gato.

6.Kubeshwa n’ukukunzi we

Umuhungu ugukunda by’ukuri, nta na rimwe ajya yifuza kubona wamubeshye, ngo kuko na we kukubeshya kuri we aba abifata nk’ikosa rikomeye cyane iyo yumva urukundo agufitiye ruhamanya n’umutima we.

Ngo iyo umubeshye cyangwa ukabigerageza biramuhungabanya cyane kubera imbaraga aba agutakazaho yaba mu bitekerezo, mu mishinga, mu bikorwa, ngo bigereranywa no kumuca umugongo.

Written by HARAGIRIMANA Dieudonne

I am responsible for this article, not the YEGOB website. Please contact me if you need more information about it:+250 783 907 135

Subscribe
Notify of
guest
0 Comments
Inline Feedbacks
View all comments

Umuhanzi Bushali yatunguye benshi aza kuri stage nk’ingagi (amafoto)

Dore inshamake y’igitaramo cya the ben wowe utabashije kugera aho byabereye