in

Dore inshamake y’igitaramo cya the ben wowe utabashije kugera aho byabereye

Kuri uyu wa gatandatu taliki ya 06/08/2022 nibwo hari hateganyijwe kandi habaye igitaramo cya The Ben wari umaze igihe kirekire adataramira abanyarwanda.

Abantu bari benshi nubwo bahageze amasaha amaze kwicuma, ibyishimo n’akanyamuneza mu maso yabo reka sinakubwira icyari gitegerejwe ni abahanzi kugira ngo bemeze abitabiriye icyo gitaramo.

Iyi nyubako ubusanzwe yakira abantu ibihumbi 10 yari yuzuye bijyanye n’uko ibitaramo biba biteguye, abantu ibihumbi bakeneye kureba Tiger B. The Ben.

Mu igitaramo Rwanda Rebirth Celebration Concert, umuhanzi bwiza ukizamuka wakunzwe mu ndirimbo nka Ready, my day yafatanyije na Symphony yatangiye ashyira abitabiriye mu bicu.

Ibintu byashyushye ubwo Bushali yajyaga ku rubyiniro, yongera kwemeza ko injyana ya Kinyatrap itakiri iy’urubyiruko gusa nk’uko byahoze ahubwo buri wese akwiye kwisanga muri iyi njyana.

Yatwikishije indirimbo ze nka Tsikizo, Ku Gasima, Kinyatrap ndetse na Kurura, indirimbo ye nshya yahuriyemo na Juno Kizigenza abantu bahita bajya mu bicu bya nyabyo. .

Baravuga ngo nta byera de! Mu gihe abantu bari bamaze kuryoherwa n’igitaramo, MC Tino wari urimo gususurutsa muri iki gitaramo yahamagaye Kenny Sol, arabura.

Akimara kubura,  DJ Phil Peter wavangaga imiziki ahita yegura mikoro amanuka aririmbaho indirimbo Amata yafatanyije na Social Mula, ubundi Anita Pendo ahamagara umuhanzi Marina.

Nyuma ya Marina abantu babaye nkaho ubushyuhe bugabanutse hanyuma hacamo umwanya muremure ari ibiganiro niko no guhita bahamagara Dj Higa na Rusam umuriro urongera uraka, nyuma Chris Eazy ahita aza igiheri gihura n’umushimyi abantu bafata full package.

Ahagana saa tanu nibwo Symphony Band yageze ku rubyiniro itangira gushyushya ibyuma. Ni itsinda rikomeye mu muziki wa Live, ryari ryakereye guherekeza The Ben.

Saa 23:18 nibwo umunyamakuru Lucky yahamagaye The Ben, agera ku rubyiniro 23:25.
Uko yatangiye ni nako yasoje. Abafana amarangamutima yari yose, abaha indirimbo z’urukundo ahereye kuri Habibi. Byose byabaye abantu bose bari bahagurutse, ari nako bamufasha kuririmba.

Muri BK Arena ibintu byahindutse, ahahoze hatembera amagambo ngo BK Arena ni iyawe bivaho, iyi nyubako ibona nyirayo mushya by’ako kanya, The Ben.

Akaruru, utuvugirizo, amafirimbi, byose byavugiraga rimwe.

Ibintu byageze aho bimurenga, aririmba ‘Ndanyuzwe’ ya Israel Mbonyi, ati “Urukundo rurangose”.

The Ben yahise yungamo ati “Arahari. Murashaka ko tumuzana?” Yahise araranganya amaso mu bitabiriye igitaramo asa n’umushakisha, ariko aza kuvuga ko ari umukobwa ugira amasoni, ariko ko aho ari hose amusuhuje.

Umurindi wabaye mwinshi ubwo yari ageze kuri Thank You, indirimbo ibyinitse yakoranye na Tom Close.

Igitaramo cyasojwe bisa nkaho aribwo gitangiye abafana bagenda bakigragaza ko banyotewe n’ibyo barimo bahabwa.

Written by Geovanis

I am responsible for this article, not the YEGOB website. Please contact me if you need more information about it : +250 781 375 290

Subscribe
Notify of
guest
0 Comments
Inline Feedbacks
View all comments

Ngibi ibintu abasore banga urunuka ku bakobwa bakundana

Kabaye: abari abasirikarekazi bakomeye bashotse uburaya