in

Ngabo Roben usigaye ari umunyamakuru wa Rayon Sports Tv, yagaragaje imbamutima ze nyuma yo kubona ubuzima bukakaye murumuna wa Reagan Rugaju abayemo

Ku mbuga nkoranyambaga hamaze iminsi hacaracara amashusho y’umwana witwa Manishimwe Gilbert uzi kuvuga iby’umupira w’amaguru, wavuze ko akunda cyane Reagan Rugaju.

Kubera ubuhanga Manishimwe Gilbert afite mu kuvuga imikino, byatumye Reagan Rugaju yiyemeza kumufasha ku buryo yahise atangira kuvuga ko ari murumuna we.

Gilbert kubera ubuzima bukakaye umuryango we ubamo, ntajya areba imipira kuri televiziyo kuko ayumva kuri radiyo nayo itameze neza, ariko akaba azi abakinnyi benshi babanzamo mu makipe akomeye muri shampiyona y’u Rwanda.

Byakoze ku mutima Ngabo Roben, yagize ati “Njye byatangiye ku myaka nk’iyi narifatiye zone za Nyakabanda ya Remera, Prince House, Alpha Palace na Giporoso… But at least narebaga imipira kuko nari nturiye Stade.

Gilbert MANISHIMWE we atuye i Nkakwa muri Nyaruguru hafi y’umupaka w’u Burundi. Ntabwo arareba umupira na rimwe. Ariko ikipe za Shampiyona azitondeka nk’aho yogeza umupira buri weekend.

Iyi ni imari izitse. Ni zahabu ikiri mu biziba. Ni impano ikizitiwe n’isari. Gusa ikirere kizatamuruka. Umucyo uzaboneka.”

Roben yasabye abanyamakuru b’imikino bagenzibe gufasha Gilbert, ati “Faustinho Simbigarukaho, Rugaju Reagan, Rugangura Axel na Imfurayiwacu Jean luck n’undi wese wabishobora. Nimuze uyu mwana tumuhindurire ubuzima ajye avuga ibyo yabonye bidasabye kwiruka ajya kwa Mutangana rimwe na rimwe nabwo umupira ntayihasange!”

Asoza agira ati “Itegure kugira icyo ukora ku hazaza ha Gilbert uzahabwa umugisha.”

Written by Epaphrodite Nsengimana

I am responsible for this article, not the YEGOB website. Please contact me if you need more information about it: +250736426472

Subscribe
Notify of
guest
0 Comments
Inline Feedbacks
View all comments

Inkuru y’akababaro; Ibyari ibyishimo byaje guhinduka amarira nyuma y’uko abageni n’abitabiriye ubukwe bakoze impanuka iteye ubwoba igahitana abatari bake

Ikipe ya Rayon Sports yateguye umukino wa gishuti n’ikipe nziza hano mu Rwanda kugirango isuzume umukinnyi mushya uheruka kuza urimo kwigarurira abantu mu myitozo