in

Inkuru y’akababaro; Ibyari ibyishimo byaje guhinduka amarira nyuma y’uko abageni n’abitabiriye ubukwe bakoze impanuka iteye ubwoba igahitana abatari bake

Kenya, abantu batandatu bari mu bukwe bapfuye nyuma yo kugwa mu cyobo bari bahagaze hejuru.

Amakuru aturuka muri Kenya avuga ko iyi mpanuka yabaye nyuma yuko bahagaze hejuru yicyobo cyari gipfundikiye bakakirusha ibiro bikarangi bose bakiguyemo

Iyo mpanuka yabereye ahitwa Kihunguro-Ruiru, muri Kawunti ya Kiambu, ubwo icyobo cyaridukaga bitewe n’ibiro byinshi by’abantu bari bagihagaze hejuru, bakajya baririmba banabyina mu rwego rwo kwishimira ubukwe.

Ikinyamakuru ‘The Star’ cyandikirwa aho muri Kenya, cyanditse ko Polisi yatangaje ko abo bantu bari baje batashye ubukwe, nyuma birunda hejuru y’icyo cyobo ari benshi kuko cyari gipfutse.

Polisi yavuze ko icyobo kikiriduka abantu baguyemo, batandatu barimo n’abana bahita bapfa, mu gihe abandi 17 bakomeretse.

Polisi yemeje ko uburemere bwari hejuru y’icyo cyobo, ari bwo batumye igifuniko cyacyo kiriduka kikagwa mu cyabo cy’amazi bigatuma abantu bakigwamo.

Umwana umwe muri abo batandatu bapfuye, we yahise apfira aho iyo mpanuka yabereye, mu gihe abandi batanu bapfuye bakigezwa ku bitaro by’aho i Ruiru.

Abashinzwe serivisi z’ubutabazi aho muri Kiambu, bahise bihutira gutabara abo bantu bari baguye muri icyobo.

Guverineri wa Kiambu witwa Kimani Wamatangi yagize ati “Abenshi muri bo batabawe binyuze muri serivsi z’abashinzwe kuzimya inkongi muri Kiambu ndetse n’abaturage. Tubabajwe n’imiryango yabuze ababo, abakomeretse turabifuriza gukira vuba”.

Iyo mpanuka yatumye ubukwe bwimurwa mu gihe Polisi irimo gukora iperereza

Written by HARAGIRIMANA Dieudonne

I am responsible for this article, not the YEGOB website. Please contact me if you need more information about it:+250 783 907 135

Subscribe
Notify of
guest
0 Comments
Inline Feedbacks
View all comments

Byari ibyishimo bidasanzwe: Umukinnyi w’Amavubi Jacques Tuyisenge yishimiye bikomeye guhura n’umuhanzi Meddy ushobora kwirukanwa muri Amerika -IFOTO

Ngabo Roben usigaye ari umunyamakuru wa Rayon Sports Tv, yagaragaje imbamutima ze nyuma yo kubona ubuzima bukakaye murumuna wa Reagan Rugaju abayemo