in

Ikipe ya Rayon Sports yateguye umukino wa gishuti n’ikipe nziza hano mu Rwanda kugirango isuzume umukinnyi mushya uheruka kuza urimo kwigarurira abantu mu myitozo

Ikipe ya Rayon Sports yateguye umukino wa gishuti n’ikipe nziza hano mu Rwanda kugirango isuzume umukinnyi mushya uheruka kuza urimo kwigarurira abantu mu myitozo

Kuri uyu wa gatatu tariki ya 23 Kanama 2023, ikipe ya Rayon Sports irakina umukino wa gishuti n’ikipe ya Vision FC ikina shampiyona y’icyiciro cya kabiri.

Uyu mukino wasabwe n’umutoza wa Rayon Sports Yamen Zelfani, intego yawo ni ukugirango abakinnyi bakomeze bagire imikino myinshi mu maguru ariko anasuzume umukinnyi mushya uheruka kuza witwa Mugadam Abakar Mugadam ukomoka mu gihugu cya Sudan.

Uyu mukino uzaba ejo mu masaha y’ikigoroba, umutoza wa Rayon Sports yasabye ko uzaba ntamufana wemerewe kuyireba kugirango akore ibintu bye neza ntamuntu umushyiraho igitutu.

 

Written by HARAGIRIMANA Dieudonne

I am responsible for this article, not the YEGOB website. Please contact me if you need more information about it:+250 783 907 135

Subscribe
Notify of
guest
0 Comments
Inline Feedbacks
View all comments

Ngabo Roben usigaye ari umunyamakuru wa Rayon Sports Tv, yagaragaje imbamutima ze nyuma yo kubona ubuzima bukakaye murumuna wa Reagan Rugaju abayemo

Umucuruzi w’umunyarwanda wagendaga mu modoka ya Rand Rover yaguye muri Gereza yo muri Uganda