in

Nel Ngabo yahishuriye abakunda imiziki ye agaseke ateganya kubapfundurira muri uyu mwaka wa 2023 

Rwangabo Nelson wamamaye nka Nel Ngabo umaze kuba ikimenyabose mu muziki w’urwanda binyuze mu muziki yateguje abakunzi be ko muri uyu mwaka agiye Gushyira hanze album nk’uko asanzwe abikora, iyo album ikazaba yitwa “Life, Love and Light”

Nel Ngabo Asobanura izina rya album ‘‘Life, Love & Light” avuga ko muri make indirimbo ziriho zirimo urukundo n’ubuzima byose. Iyi album igizwe n’indirimbo 13 zizatangazwa bashyize hanze ’tracklist’. Avuga ko yayihuriyeho n’abandi bahanzi ariko igihe cyo kubatangaza kitaragera.

Indirimbo ziri kuri album abantu bazi ni “Arampagije”, “Reka hashye” na “Narahindutse”. Ntabwo igihe iyi album izagira hanze kiramenyekana.

Iyi album igiye kuza isanga izindi uyu musore yakoze ebyiri. Zirimo ‘‘Ingabo’’ yagiye hanze mu 2020 ndetse na ‘‘RNB 360’’ yashyize hanze ku wa 21 Ukuboza 2021. Ni album y’indirimbo 11.

Kuri ubu Nel Ngabo ni umuhanzi ubarizwa muri Kina Music aho akorera umuziki we ndetse ibihangano byose afite bikaba ari ho yabikoreye.

Written by Moïse Habanabashaka

I am responsible for this article, not the YEGOB website. Please contact me if you need more information about it : +250734523889 or +250789079952

Subscribe
Notify of
guest
0 Comments
Inline Feedbacks
View all comments

“Mutubabarire dukeneye abaturongora” Umukobwa w’uburanga yatakambiye abasore bigize abagore abibutsa ko bo bihagije batabakeneye mu b’igitsina gore (VIDEWO)

Yooo! Ni igisore disi! Mu mafoto y’indobanure, ihere ijisho umwana wa Platin P bivugwa ko atari uwe yabyaye (AMAFOTO)