in

Nduwimana Jean Paul uzwi nka ‘Noopja’ yandikiye Perezida Paul Kagame amusaba guha imbabazi Eduard Bamporiki ufungiye i Mageragere

Nduwimana Jean Paul uzwi nka ‘Noopja’ yandikiye Perezida Paul Kagame amusaba guha imbabazi Eduard Bamporiki ufungiye i Mageragere.

Mu butumwa burebure yanyujije kuri konti ye kuri X, Nduwimana Jean Paul yasabiye Eduard imbabazi kwa Perezida.

Nduwimana Jean Paul uzwi nka Noopja yagize ati: “GUSHIMIRA! Ntababeshye, nababajwe cyane no kugwa mu cyaha kwa Bamporikie gusa nakomejwe nuko nta malayika mu bantu, buri wese yakosa.

“Gusa ubuhamya bw’abantu bose bafingurwa bava Mageragere, abenshi baza bashima inama bahabwa na Bamporiki, aracyakomeje imihigo kandi rwose aricuza kandi aracyakataje mu kubaka u Rwanda aho ari.

” Ubuhamya bwe ni bwiza, Imana yumve isengesho rya benshi cyane cyane abahanzi bityo azagirirwe imbabazi.

“Nyakubahwa Paul Kagame, mwahaye benshi imbabazi, uyu twongeye kumusabira imbabazi, mwumve gutakamba kwe, agaruke dufatanye kubaka u Rwanda.”

Written by M.Ben

Niba ufite inkuru cyangwa ukaba uri umuhanzi ndetse nawe ushaka kwamamaza twandikire. I am responsible for this article, not the YEGOB website. Please contact me if you need more information about it.

Subscribe
Notify of
guest
0 Comments
Inline Feedbacks
View all comments

Abanyeshuri biga muri GS Indangaburezi TSS ntibakozwa ibyo kongera kugaburirwa impungure ku ifunguro ryabo rya saa sita ukundi

Umunyamakuru Jean Butoyi wamenyekanye muri siporo yagizwe Perezida ku yindi nshuro