in

Musanze-Kigali: Imodoka yari ipakiye ibirayi yakoze impanuka, 2 bahita bitaba Imana

Ku cyumweru tariki ya 04 Ukuboza 2022 nibwa Bigirimana Emmanuel w’imyaka 37 y’amavuko wari utwaye imodoka yo mu bwoko bwa Daihatsu Daihatsu Delta RAF192M yavaga i Musanze yerekeza i Kigali ipakiye ibirayi.

Iyi modoka yakoreye impanuka mu murenge wa Nemba mu ikorosi ry’ahitwa Bukurura, ubwo umushoferi yananirwaga gukata iryo korosi, imodoka ayirenza mu mukono we, agonga ibyuma byo ku ruhande rw’umuhanda, nibwo imodoka yagarutse mu muhanda igusha urubavu.

Iyi mpanuka yahitanye umushoferi n’umufasha mu kazi(tandiboyi) we witwa Niyobuhungiro Zakayo w’imyaka 25 maze uwo bari batwaje umuzigo witwa Maniriho Placide w’imyaka 38 arakomereka.

Imirambo yatwawe ku Bitaro bya Nemba, kugira ngo hakorwe isuzuma ndetse n’uwakomeretse ni ho yajyanywe kuvurirwa. Amakuru avuga ko impanuka yatewe no kutaringaniza umuvuduko ku wari utwaye imodoka.

Written by Epaphrodite Nsengimana

I am responsible for this article, not the YEGOB website. Please contact me if you need more information about it: +250736426472

Subscribe
Notify of
guest
0 Comments
Inline Feedbacks
View all comments

Umutoza wa Kiyovu Sports nyuma yo kudatanga umusaruro yahinduriwe inshingano

Alain Andre Landeut ntakiri umutoza wa Kiyovu Sport