in

Munyakazi Sadate yakoze mu gisebe abafana ba Rayon Sports nyuma yo gutsindwa na Kiyovu Sports

Ku munsi wejo ku wa gatanu, nibwo Kiyovu yasubiriye Rayon Sports iyikubita nk’akana imbere y’abafana ba Rayon Sports batagira ingano iyitsihda inshuro ya 7 Rayon Sports itazi gutsinda Kiyovu uko bimera.

Nyuma yo gutsindwa na Kiyovu Sports ku gikombe cya ‘Made in Rwanda’, Sadate yatangaje ko Kiyovu Sports nitsinda Rayon Sports ku mukino ukurikira muri shampiyona azasezera burundu mu bikorwa by’umupira w’amaguru mu Rwanda.

Mbere y’uyu mukino, Sadate yongeye kuganira n’ikinyamakuru Igihe yemeza ko koko atazongera kugaragara mu bikorwa bya ruhago mu gihe Kiyovu Sports yatsinda Rayon Sports.

Rayon Sports yatsinzwe na Kiyovu Sports

Umukino warangiye Kiyovu Sports itsinze ibitego bibiri byatsinzwe na Nshimiyimana Ismail Pitchou na Mugenzi Bienvenue, kuri kimwe cya Rayon Sports cyatsinzwe na Essomba Willy Onana kuri penariti.

Munyakazi Sadate yagiye ku rukuta rwe rwa twitter nyuma y’uyu mukino, yandikaho ati:”Done and Bye.”

Tugenekereje mu kinyarwanda yavugaga ko ibyo gutsindwa byabaye ndetse akaba asezeye nk’uko yabisezeranyije abakunzi ba ruhago mu Rwanda.

Gutsindwa kwa Rayon Sports byatumye iva ku mwanya wa mbere yariho ijya ku mwanya wa kabiri, aho irushwa amanota abiri na Kiyovu Sports iri ku mwanya wa mbere.

Munyakazi yayoboye Rayon Sports hagati ya tariki 14 Nyakanga 2019, yeguzwa ku wa 22 Nzeri 2020 nyuma y’amezi 13 kubera ibibazo by’imiyoborere byari muri Rayon Sports.

Written by Geovanis

I am responsible for this article, not the YEGOB website. Please contact me if you need more information about it : +250 781 375 290

Subscribe
Notify of
guest
0 Comments
Inline Feedbacks
View all comments

“Rayon Sport nubwo itsinzwe ariko ikize kimwe mu bibazo yari ifite”_Amagambo ya Samu Karenzi asezera kuri Sadate wavuye muri ruhago

Dore ibimenyetso by’urukundo nyarwo niba umukunzi wawe abifite aragukunda nyabyo