in

Mukobwa, nubona umugabo ufite iyi myitwarire ntuzatume aguca mu myanya y’intoki

.

Nk’uko bigaragara mu mafilime no mu nkuru z’urukundo, urukundo rwaduteye kwizera ko umugabo ukunda umugore we by’ukuri agomba kumuha indabyo n’imitako, agakora ibintu bisa n’ubusazi ariko iyo ukuri kutugezeho, akenshi twibwira ko bishoboka ko tutazabona urukundo nyarwo.

Nyamara Urukundo nyarwo kandi ruvuye ku mutima rurahari, muri iyi nkuru twabateguriye imico umukobwa akwiye kubona ku musore, akaba atareka ngo umucike kuko yazavamo umugabo umukunda by’ukuri.

1. Akoresha ijambo”twebwe”: Niba umugabo wawe akoresha insimburazina “twebwe” aho gukoresha “Njyewe” iyo avuga imigambi ye, ejo hazaza he, cyangwa imishinga ye, bivuze ko ibyo ateganya kugeraho byose nawe urimo kubera ko ntacyo yifuza kuzageraho mutari kumwe niyo mpamvu abikumenyesha.

2. Aragutetesha: Niba agufata nk’ikiremwa cy’Imana, agakora ibishoboka byose kugira ngo agushimishe, kandi agushyira imbere muri byose, menya neza ko wahuye n’umugabo mwiza.

3. Aguhora hafi iteka: Yego si buri gihe ariko iyo hagize akantu gato kaguhungabanya afata umwanya wo kugira ngo umubone nk’intwari yawe, uyu mwanya rero ntukawumwime kuko bimuha amahirwe yo kumva ko akurinze.

4. Agira indoro yihariye iyo akubonye: Burya indoro yoroshye ivuga byose, witondere uko akureba kuko urukundo ruba mu jisho.

5. Uri umwizerwa we: Ni wowe wa mbere ahamagara mu gihe afite amakuru yo kuvuga, mu gihe yumva amerewe nabi, cyangwa mu gihe ashaka kuvuga. Wowe soko ye ya mbere (cyangwa yonyine) ihumure, inshuti ye magara, ubusitani bwe bw’ibanga… uko byagenda kose, amagambo yawe azamufasha kuruta undi wese.

6.Abandi bantu bazakubwira ubwiza bwe: Niba ugishidikanya ku bunyangamugayo bwa mugenzi wawe, baza inshuti n’umuryango. Umuryango wawe n’inshuti bazabyemeza. Niba bamukunze ndetse bagahora bakwibutsa ko wagize neza kumugumisha iruhande rwawe iteka. Ntukemere ko umugabo umeze utyo aguca mu myanya y’intoki. Izere m umutima wawe kandi witegure kubona urukundo rukomeye

Written by HARAGIRIMANA Dieudonne

I am responsible for this article, not the YEGOB website. Please contact me if you need more information about it:+250 783 907 135

Subscribe
Notify of
guest
0 Comments
Inline Feedbacks
View all comments

ShaddyBoo yaririye imbere y’umunyamakuru kubera ibyo abafana bamukoreye

Amwe mu mafoto agaragaza ubwiza bw’imodoka zihenze za Zari wari umugore wa Diamond Platnumz