in

Mu Rwanda haje irushanwa ry’abanyempano mu kuririmba, kubyina no gutera urwenya ririmo akayabo ka miliyoni 5 Frw

Hateguwe irushanwa ry’abanyempano mu kuririmba, kubyina no gutera urwenya rizahemba Miliyoni 5 Frw

Mu muziki wa kuramya no guhimbaza Imana hakomeje kuza amarushanwa atandukanye agamije gushyigikira no kuzamura uyu muziki wari warirengangijwe n’abashoramari n’abaterankunga.

Ubu rero hari irushanwa ryiswe Apostle Tv Got Talent rizahemba abanyempano mu kuririmba, kubyina no gutera urwenya.

Apostle Tv Got Talent ni irushanwa rishya, akaba ari ku nshuro ya mbere rigiye kuba, rikazahemba abanyempano mu byiciro bitatu; kuririmba, kubyina ndetse no gutera urwenya.

Abanyempano bazahiga abandi, bose hamwe bazahembwa Miliyoni 5 z’amafaranga y’u Rwanda. Hazahembwa abanyempano 7 mu byiciro byose, uzatwara menshi ni Miliyoni 1 Frw mu kuririmba.

Abanyempano bifuza kwitabira iri rushanwa barasabwa kohereza amashusho y’indirimbo n’urwenya bahisemo kuri Email: jnyandwi47@gmail.com cyangwa kuri Nimero ya WhatsApp: +12075203380.

Umunsi wa nyuma w’iri rushanwa uzaba kuri 30 Mutarama 2023.

Written by Epaphrodite Nsengimana

I am responsible for this article, not the YEGOB website. Please contact me if you need more information about it: +250736426472

Subscribe
Notify of
guest
0 Comments
Inline Feedbacks
View all comments

Mu mafoto: Dore uko abakinnyi b’ikipe y’igihugu Amavubi bageze mu mwiherero

Kiyovu Sports yitambitse Rayon Sports yari igeze kure ibiganiro n’umukinnyi w’igihangange