in

Mu ijwi ryuzuyemo akababaro Theo Bosebabireba avuze ku mafoto ye yasakaye yasinze

Umuhanzi Theo Bose babireba yavuze ku mafoto yasakaye ku mbuga nkoranyambaga amugaragaza ameze nk’uwasinze avuga ko abantu bakoreshwa n’imbaraga zumwijima aribo babikoze ngo bamuharabike.

Theo Bosebabire avuga ku ifoto yamugaragaje asa n’umuntu wasinze.

Yavuze ko ari imbaraga z’umwijima zakoresheje abantu babimukoreye , asobanura ko bayimufotoye atabizi ubwo yari avuye mu gitaramo imvura yaguye yugamye ahantu.

Mu magambo ye Theo Bosebabireba yagize ati:”Iyi si turimo ibamo ubwami bubiri buhanganye, ibamo ubwami bw’umwijima bwa satani n’ubwami bw’Imana, rero nta muntu wanga undi wamwifuriza ibyiza.”

Uyu mugabo uririmba indirimbo zo kuramya no guhimbaza Imana avuga ko yari avuye mu gutaramo i ndera, imvura yagwa akajya kugama, abantu bakamwifotorezaho bakamuterekaho n’amacupa y’inzoga bagambiriye kumusebya.

Written by HARAGIRIMANA Dieudonne

I am responsible for this article, not the YEGOB website. Please contact me if you need more information about it:+250 783 907 135

Subscribe
Notify of
guest
0 Comments
Inline Feedbacks
View all comments

Nyuma yo kubona umwana wa Cyusa uwari umukunzi we avuze amagambo akomeye

Ifoto ya Kate Bashabe ubwo yari Miss Nyarugenge yavugishije benshi