in

Menya udushya turi muri ‘Rayon Day 2022’ aho iyi kipe yabishyize ku rundi rwego

Rayon Sports isanzwe ifite igikorwa ngaruka mwaka cya Rayon Day, umunsi w’igikundiro uyu munsi biraba ari ibicika kuri stade ya Kigali.

Uyu munsi haraba hari udushya dutandukanye bazanye nkaho umunyamakuru Mucyo Anta uraba ari MC usoma amazina y’abakinnyi ariko ni ubwa mbere araba abikoze.

Ibi arabikora nyuma yo gukopera uko Haji Manara wo muri Tanzania abigenza

Akandi gashya gahari umwe mu bantu utaramenyekana kubera ubwiru bukomeye buri muri Rayon Sports ngo araza kumanuka muri kajugujugu ibintu bidasanzwe muri iki gihugu.

Ikindi kitezwe ni abahanzi bakomeye barimo Bruce Melody, Ish Kevin, Senderi hamwe na DJ Briane bari buze gutaramira abakunzi ba Rayon Sports.

Rayon ngo irashaka kubigira ibidasanzwe kuko nayo idasanzwe ishaka ngo gukosora amakipe yo mu Rwanda yerekanira abakinnyi muri sale.

Written by GUTER

I am responsible for this article, not the YEGOB website. Please contact me if you need more information about it. Niba ufite inkuru cyangwa ukaba uri umuhanzi ndetse nawe ushaka kwamamaza wamvugisha 👉🏿+250736426442

Subscribe
Notify of
guest
0 Comments
Inline Feedbacks
View all comments

“Wagira ngo ni utw’uruhinja” Ibyavuzwe ku dukweto Okkam yaguriye Kenny Sol (Videwo)

Mu magambo aryoheye amatwi Aisha wo muri Nyaxo Comedy yifurije Mama we isabukuru nziza y’amavuko