in

Menya impamvu itangaje ituma tubona ikirere mu ibara ry’ubururu.

Hafi ya twese tukiri abana iki ni ikibazo twibajije cyane, cyagiraga kiti kuki mu kirere hasa “ubururu?”

Abantu benshi burya bakeka ko ubururu bw’ikirere ngo buturuka ku mazi y’inyanja ibiyaga n’inzuzi biri ku isi, nyamara burya iki n’ikinyoma cyambaye ubusa. Muri rusange nibintu birebire ariko nanone byoroshye kubyumva. Ninayo mpamvu kuriyi nshuro tugiye kureba impamvu nyakuri ikirere gikunze kugaragara ari ubururu.

Burya iyo izuba rirashe ritwoherereza urumuri rw’umweru, uyu mweru rero ni uruvange rw’amabara yose agize umukororombya aba yihurije hamwe. Iyo imirasire y’izuba igeze mu kirere isi iherereyemo itangira gucikamo ibice byinshi ibi ahanini biterwa nuko imirasire y’izuba iba yahuye nibiyitangira munzira birimo ibicu bikomeye ndetse nibintu bintu bizerera mu kirere.

Imirasire rero iyo ije muruvange rwayo mabara bituma amaso yacu hari bimwe atabona, nukuvuga ko kuba tubona ubururu bwiganje mukirere hafi ya buri munsi, biterwa n’amaso yacu. Wakwibaza uti ese bigenda bite? Ubundi amaso ya muntu arimo utunyangingo dushinzwe kwakira amafoto utwo tunyangingo rero turimo amoko atatu buri bwoko bwakira ibara rimwe nukuvuga ko mu miterere ya muntu amabara atatu ariyo yiganza kurusha ayandi. Ayo mabara ni ubururu, umutuku, ndetse n’icyatsi kibisi.

Icyakora nanone muri aya atatu, ibara ry’ubururu ngo niryo rigira imbaraga cyane kuburyo rinabasha kugera henshi mugihe ryamanutse murumuri rw’izuba. Kuko nubwo twabonyeko urumuri ruba ari umweru, ariko nanine burya umweru si ibara ryihariye ukundi ahubwo ni uruvange rw’amabara yose aba ku isi.

Mu rumuri ruturuka ku mirasire y’izuba rero ubururu nibwo bwiganza mbere y’ayandi yose ndetse amaso ya muntu afite ubushobozi bwo kuba aribwo abona mbere y’ayandi mabara.

Igihe cyose rero mu kirere nta bicu biremereye bizaba birimo ngo bibuze imirasire y’izuba kutugeraho tuzahora tubona ibara ry’ubururu kuko niryo rigira imbaraga kurusha ayandi mu maso ya muntu.
Ibi rero ninayo mpamvu iyo izuba rirenze usanga noneho ikirere gihindutse umutuku, burya biba byatewe nuko izuba riba ryahinduye igice ryaturukagamo, bituma rero ya mirasire idakubita mu maso yacu neza ahubwo igahindura uruhande, bivuze ko ya maso yacu yabonaga ubururu ku ikubitiro aba atagishoboye kubona bwa bururu, kuko imirasire iremereye iba yamaze kwerekeza ahandi tutabasha kuyibona tuyitegeye.

Nubona ku mugoroba ikirere ari umutuku burya uzamenye ko agace uherereyemo gafite ikirere cyanduye. Nubwo ntawakugira inama yo kureba muzuba n’amaso yawe ako kanya ariko nubishobora uzarebemo uzabasha kubona nandi mabara menshi atandukanye muri ya mirasire. Gusa ibi nubikora igihe ushobora kuzakuramo ubuhumyi bwa burundu.

Written by HARAGIRIMANA Dieudonne

I am responsible for this article, not the YEGOB website. Please contact me if you need more information about it:+250 783 907 135

Subscribe
Notify of
guest
0 Comments
Inline Feedbacks
View all comments

Abantu baciye agahigo batega indege idafite aho yerekeje|Ese babitewe ni iki?

Ngibi bimwe mu bintu umusore ugukunda by’ukuri atakwifuza kugukorera|Ntuzamuhemukire nawe.