urukundo
Menya ibyagufasha kureka gukunda utagukunda.

Abasore n’inkumi bajya bakunda ndetse ukaba wanamenya ko uwo ukunda atagukunda ariko kumwikuramo bikanga ugakomeza guhatiriza wizeye ko azagera aho akagukunda. Nyamara bishora kuba ari uguta umwanya ukazasanga uri kwibabaza kurushaho.
Niba uzi neza ko uwo ukunda atagukunda, dore uburyo bwagufasha kureka gukomeza kumutaho umwanya nkuko tubikesha urubuga Elcrema rwandika ku mibanire.
1. Muhungire kure
Niba musanzwe mukunda kugira ahantu henshi muhurira, uba ugomba kwirinda ko mukomeza guhura. Niba umubonye ku mbuga nkoranyambaga wirinda kumwandikira kuko we aba yumva ko uri kumutesha umutwe. Rimwe na rimwe agufata nkaho nta bwenge ugira, uri umuntu w’intumva.
2. Wikomeza kwiremamo icyizere
Iyo ukunda umuntu nka gutyo usanga hari nubwo ukomeza kwiremamo icyizere wibwira ko azagera aho akagukunda. Icyo cyizere nicyo kikubuza gukomeza urugendo rwawe ugatakaza umwanya wawe ushakaisha ibyo wakora ngo agukunde.
Hari n’ababa bazi ko uwo bakunda akundana n’undi bagatangira kubateranya bavuga nabo abakunzi babo kugirango bakunde babange nabo babone umwanya mu mutima wabo. Uko wiha icyizere rero bikubuza gutera intambwe ahubwo ugasanga utangiye gutekereza n’imigambi itari myiza.
3. Irinde ibintu byose bimukwibutsa
Hari ubwo ufata uwmanzuro ukavuga ko utazongera kumuhamagara ariko wareba muri telefoni yawe ukabona nimeo ye ukisanga wamuhamagaye. Bibaye byiza rero wajya usiba ibintu byose bishobora kumukwibutsa kuko bigira uruhare mu gutuma wumva warafashwe nawe kandi mu by’ukuri we atanagutekereza na gato.
4. Shaka ibikurangaza kandi bikunezeza.
Sha umwanya ujye utemberana n’inshuti ku buryo uri buze kubona umwanya wo kwishima, binakurind ekuza guheranwa n’ibitekerezo byibanda ku muntu utagukunda. Wareba filimi zagufasha gusohoka buri ibyo bihe, ugasoma ibitabo n’ibindi bintu bituma uhungenza intekerezo.
5. Igirire impuhwe kandi wikunde.
Hari bamwe usanga barinjiye mu rukundo ku buryo nawe yiyibagirwa ubwe. Bamwe banga kurya kuko batabona ibyo bifuza mu rukundo abandi bakigunga n’ibindi. Geregeza kwikunda kuko nta wundi muntu uzagukunda nkuko wikunda. Kwikunda uzabifashwamo no kwiha agaciro, ukamenya ibyiza ufite, impano ufite n’ibindi bintu byagufasha kwigirira icyizere.
Kuba wakisanga uri mu rukundo n’umuntu utagukunda rimwe na rimwe ushobor akuba yarakubeshye ko muri kumwe birababaza ndetse bikagora kubyikuramo, ariko icy’ingenzi ugomba kumenya ni uko ubuzima bukomeza. Haranira kubisohokamo ureke guta umwanya no kwiyangiza.
-
Imyidagaduro21 hours ago
Uwahoze ari umukunzi wa Miss Vanessa yahishuye indi nkumi bikekwa ko yamaze kwishumbusha(AMAFOTO)
-
Imyidagaduro9 hours ago
Agahinda k’Umunyamakuru ukunzwe muri RBA wiciwe ubukwe ku munota wa nyuma (VIDEO)
-
Hanze22 hours ago
Amwe mu mayeri atangaje bivugwa ko Diamond Platnumz akoresha kugirango akomeze avugwe mu binyamakuru|Ese namushirana bizagenda bite?
-
Inkuru rusange18 hours ago
Umukobwa wa Donald Trump yambitswe impeta n’umusore w’umukire arusha imyaka.
-
Izindi nkuru10 hours ago
Imyambarire ya Michelle Obama itunguye abantu(AMAFOTO+Video)
-
inyigisho16 hours ago
Niba uri umukobwa ukunda by’ukuri umukunzi wawe,irinde kumubwira aya magambo akarishye.
-
Ubuzima23 hours ago
Ngiyi impamvu umuntu wese agomba kurya watermelon izwiho kongera ubushake mu gutera akabariro.
-
Inkuru rusange19 hours ago
Dore uko byifashe mu mujyi wa Kigali ku munsi wa 2 wa guma mu rugo (AMAFOTO)