in

Menya amwe mu magambo akomeye yagusigira isomo mu buzima yavuzwe n’umuhanzi Bob Marley mbere y’uko apfa

Bob Marley ni umwe mu bahanzi badateze kuzibagirana mu mateka y’Isi, bitewe n’uburyo abantu benshi bakunze ubutumwa buri mu ndirimbo ze zo mu Njyana ya Reggae.

Kugeza n’ubu imvugo ze zifashishwa n’abantu batandukanye mu mbwirwaruhame zitandukanye, ibintu bishimangira ubuhanga n’ubwenge bw’uyu mugabo ufatwa nk’umukurambere w’abarasta.

Robert Nesta Marley yavutse tariki ya 6 Gashyantare mu 1945 muri Jamaica. Nyina witwa Cedella Marley Booker yamubyaye afite imyaka 18 naho se w’umuzungu witwa Norval Marley yari afite imyaka 50.

Bob Marley yaririmbaga injyana ya Reggae akitsa cyane ku butumwa bwo bwo kurwanya ivangura, ubutabera, urukundo, amahoro n’ibindi.

Ntiyigeze atinya kunenga ibitagenda neza haba mu ndirimbo ze no mu magambo yagiye avugira ahantu hatandukanye kandi byagiye bizana impinduka.

Ibi byatumaga hari abatamwishimira dore ko yagiye arokoka ibitero byabaga bigamije kumwica.

Nka tariki 3 ukuboza mu 1976, Bob Marley yararusimbutse ubwo yari i Kingston mbere y’igitaramo yari agiye gukora. Abantu batandatu bafite intwaro bamutegeye iwe, bamurasa isasu ryamufashe ukuboko, irindi mu gituza no mu itako, irindi rikomeretsa umugore we Ritha mu mutwe ariko ntiryamuhitana.

Ni we muhanzi wa mbere ku Isi mu bakora injyana ya Raggae wabashije kugurisha ibihangano byinshi dore ko yagurishije ama-CD agera kuri miliyoni 200.

Bob Marley yatabarutse yariki 11 Gicurasi 1981 aguye mu Mujyi wa Miami muri Leta ya Florida muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika. Yasize abana 11 yabyaranye n’abagore batandukanye.

Hari amagambo atandukanye yagiye avuga kugeza n’ubu akigenderwaho na benshi bitewe n’ubuhanga yayavuganye. Amwe muri yo ni aya:

  • Ubuzima ni umuhanda munini wuzuyemo ibimenyetso, rero iyo uri kugenda unyura mu mikoki ntukagore ubwonko bwawe. Hunga urwango, ikibi n’ishyari. Wihamba ibitekerezo byawe shyira icyerekezo cyawe ku kuri. Haguruka kandi ubeho.
  • Itandukanye na sebiki ukoresheje urukundo.
  • Ubuhangange bw’umuntu ntiburi mu mitungo afite ahubwo ni mu bunyangamugayo bwe n’uburyo ashobora guhindura abamuri impande mu buryo bwiza.
  • Amafaranga ni imibarwa kandi ntijya irangira. Niba ibyishimo bitangwa n’amafaranga ntuzigera urekera gushaka ibyishimo.
  • Kubera ko wishimye ntabwo bivuze ko uwo munsi ari mwiza cyane ahubwo ni uko warebye kure y’ibibi byawo.
  • Muvuga ko mukunda imvura nyamara yagwa mugakoresha imitaka muyigendamo. Muvuga ko mukunda izuba ariko mugashaka ubwugamo iyo rivuye. Muvuga ko mukunda umuyaga ariko iyo uje mufunga amadirishya yanyu. Ni yo mpamvu ngira ubwoba iyo mumbwiye ko munkunda.
  • Umukobwa ashobora kuba atari icyamamare cyangwa ari ihoho ariko niba agukunda agatuma umwenyura ni iki kindi gikenewe?
  • Ntawe umenya ko ari umunyembaraga kugeza igihe kuba umenyembaraga ari yo mahitamo yonyine afite.
  • Umunsi urekera gusiganwa niwo munsi utsinda irushanwa.
  • Umugabo wa mbere w’ikigwari ni uzamura urukundo rw’umukobwa nta ntego yo kumukunda afite.
  • Kunda ubuzima ubayemo, ubeho mu buzima ukunze.
    Wapfa urwanira ubwingenge aho kuba imbohe ubuzima bwawe bwose.
  • Ntukizere abantu bafite ibyiyumviro bihindukana n’ibihe. Izere umuntu uhorana ibyumviro bimwe kabone n’ubwo ibihe byahinduka.
  • Umuntu ntashobora gukora adafite Imana. Nk’uko ukenera amazi iyo ufite inyota, ntushobora kugenda udafite Imana.
  • Umuziki wanjye uzahoraho iteka. Birashoboka ko ari ubucucu kubivuga ariko iyi ufite ibimenyetso urabivuga. Umuziki wanjye uzahoraho.
  • Ntukwiye gushyirwa hasi n’ibikubaho ahubwo ukwiye gukoresha ibikubaho nk’ibikuzamura aho kugushyira hasi.
  • Ntugace urubanza utaraca urwawe.
  • Sindi mu ruhande rw’abirabura cyangwa abazungu. Ndi mu ruhande rw’Imana.
  • Ntuzategereze ko Imana igukorera ibyo udakorera abandi.
  • Urumogi ni umuti w’igihugu, inzoga ni izigisenya.
    Iyo unyweye urumogi rutuma wisobanukirwa.

Written by HARAGIRIMANA Dieudonne

I am responsible for this article, not the YEGOB website. Please contact me if you need more information about it:+250 783 907 135

Subscribe
Notify of
guest
0 Comments
Inline Feedbacks
View all comments

Breaking news: Itariki umunsi mukuru wa Eidil-Fit’ri izaberaho iramenyekanye.

Wa muhanzikazi nyarwanda ukunda umukobwa mugenzi we birangiye avuze ubwoko bw’urukundo amukunda.