in

Lionel Messi yabuze igihembo nta kimwe ahabwa umwanya mu bakinnyi 11 beza

Umwataka Robert Lewandowski yegukanye igihembo cy’umukinnyi mwiza mu bagabo gitangwa na FIFA  ahigitse Muhammed Salah na Lionel Messi wa Paris Saint Germains.

Kuri uyu wa mbere tariki ya 17 Mutarama nibwo FIFA yatanze ibihembo ku bakinnyi n’abatoza bitwaye neza ku isi hose.

Muri uyu muhango umukinnyi wa Buyern Munich ukina asatira yegukanye igikombe cy’umukinnyi wa mbere ku isi.

Ni igihembo uyu mwataka atwaye ku nshuro ya kabiri yikurikiranya dore ko ari na we watwaye igikombe cy’umwaka washize.

Robert Lewandowski yabigezeho ahigitse Lionel Messi wamutwaye Ballon D’or itangwa n’ikinyamakuru cyo mu bufaransa (France football).

Cristiano Ronaldo we yahawe igihembo cy’umukinnyi watsinze ibitego byinshi kurusha abandi mu bagabo (FIFA Special Award).

Mu bagore, umwataka wa Fc Barcelona Alexia Putellas niwe wegukanye igihembo cy’umukinnyi witwaye neza ku isi hose.

Mu batoza, umutoza wa Chelsea Thomas Tuchel ni we wahembwe nk’umutoza w’umwaka mu bagabo, mu gihe mu bagore Emma Hayes utoza ikipe ya Chelsea y’abagore ni we wegukanye igihembo cy’umutoza w’umwaka.

Umuzamu Edward Mendy ufatira ikipe ya Chelsea ni we wegukanye igihembo cy’umuzamu mwiza w’umwaka.

 

FIFA kandi yanatoranyije abakinnyi cumi n’umwe mu bagore no mu bagabo bitwaye neza, aho bapanzwe mu kibuga buri wese ku mwanya we.

Ikipe ya abakinnyi 11 ba FIFA mu bagore no mu bagabo.

Written by GUTER

I am responsible for this article, not the YEGOB website. Please contact me if you need more information about it. Niba ufite inkuru cyangwa ukaba uri umuhanzi ndetse nawe ushaka kwamamaza wamvugisha 👉🏿+250736426442

Subscribe
Notify of
guest
0 Comments
Inline Feedbacks
View all comments

Abakecuru bakuyemo imyenda biroha mu mihanda, abantu barahurura

Ikipe ya As Kigali yamaze guhagarika abakinnyi bayo babiri kubera gusiba imyitozo