in

Ikipe ya As Kigali yamaze guhagarika abakinnyi bayo babiri kubera gusiba imyitozo

Ikipe ya As Kigali yamaze guhagarika abakinnyi bayo ba bibiri kubera ikibazo cy’imyitwarire no gusiba imyitozo y’ikipe.

Niyonzima Haruna na Sugira Ernest bamaze guhagarikwa ibyumweru bibiri mu ikipe ya As Kigali kubera kutitabira imyitozo nta mpamvu.

Amakuru ahari avuga ko aba basore bombi ko basibye imyitozo yo ku cyumweru batabimenyesheje ubuyobozi bw’ikipe kandi ngo impamvu batanze ntago zifatika.

Sugira Ernest we yasabye imbabazi ubuyobozi, ubuyobozi nabwo bumutegeka gusaba imbabazi bagenzi be, bidatinze uyu mwataka w’abanya-Rwanda ashobora kubabarirwa.

Haruna nawe nta makuru aramenyekana niba yiteguye gusaba imbabazi cyangwa ari bumare ibyo byumweru byose mu bihano.

Kuri uyu wa Gatatu iyi kipe ya As Kigali iherutse gutsindwa na Rutsiro ifitanye umukino na Bugesera Fc muri shampiyona.

Written by OLIVIER NTANTURO

I am responsible for this article, not the YEGOB website. Please contact me if you need more information about it. Niba ufite inkuru cyangwa ukaba uri umuhanzi ndetse nawe ushaka kwamamaza wamvugisha 👉🏿+250736426442

Subscribe
Notify of
guest
0 Comments
Inline Feedbacks
View all comments

Lionel Messi yabuze igihembo nta kimwe ahabwa umwanya mu bakinnyi 11 beza

Kigali: Wa mugabo wacicikanye kuri instagram atwaye ingorofani mu muhanda ahinduriwe ubuzima| Byinshi ku buzima bwe yabivuze (video)