in

Kylian Mbappe yatunguye abafana muri America (AMAFOTO)

Kylian Mbappe utigeze ugaragara mu myitozo ya PSG ,kuri uyu wa gatatu tariki 04 Mutarama 2022 ,yagaragaye mu mujyi wa New York , muri Leta Zunze Ubumwe za America , avuye muri Hotel n’inshuti ze ahita ajya gutungura abafana be.

Mu mashusho n’amafoto byashyizwe hanze n’umunyamakuru Elder Ordonez agaragaza Mbappe avuye muri Hotel iherereye muri Leta Zunze Ubumwe za America, ,mu mujyi wa New York ,arikwinjira mu modoka ye ,icyakora nyuma yaje kugaragara ari gutungura abafana.

Mbappe yagaragaye mu gace ka  Times Square gaherereye mu mujyi wa New York  yambaye ikigofero mu mu mutwe cyamuhishaga mu maso arikureba imyiyerekano n’abandi bantu gusa batabashaga kumenya ko ari Mbeppe ,cyakora nyuma baza kumuvumbura batangira kumwifotorezaho.

Umujyi Mbappe yagaragayemo ,ni, umujyi usanzwe uzwiho kugira ba mukerarugendo benshi bitewe ahanini n’imyidagaduro n’ubucuruzi buhakorerwa .

Mbappe ntiyagaragaye mu bakinnyi bakiriye ,bakanakorana imyitozo na Lionel Messi wasubiye mu myitozo uyu munsi nyuma y’iminsi y’ikiruhuko.

Mbappe yarikumwe na Achraf Hakimi umunya morocco  basanzwe bakinana muri PSG 
Mbappe yarikumwe na Achraf Hakimi umunya morocco  basanzwe bakinana muri PSG 

Written by HARAGIRIMANA Dieudonne

I am responsible for this article, not the YEGOB website. Please contact me if you need more information about it:+250 783 907 135

Subscribe
Notify of
guest
0 Comments
Inline Feedbacks
View all comments

Umugabo yishe mushiki we aramwishyingurira

Amakuru y’inshamugongo; Price Kid agiye gusubira muri gereza ndetse no mu manza