✅ Bavuga kwibuka ku nshuro ya … Jenoside yakorewe Abatutsi ,
❌ Ntibavuga kwibuka Jenoside yakorewe Abatutsi ku nshuro ya ….
✅ Bavuga abacitse ku icumu rya Jenoside yakorewe Abatutsi,
❌ Ntibavuga Abacika cyangwa Abacikacumu.
✅ Bavuga gushyingura mu cyubahiro imibiri y’abazize Jenoside
❌ Ntibavuga gushyingura ibisigazwa cyangwa gushyingura amagufa.
✅Bavuga intwaza (abakecuru n’abasaza biciwe abana bose),
❌ Ntibavuga incike.
✅ Bavuga Jenoside yakorewe Abatutsi
❌ Ntibavuga intambara.
❌ Ntibavuga Jenoside y’Abatutsi.
❌ Ntibavuga itsembabwoko n’itsembatsemba.
❌ Ntibavuga ngo bya bindi byabaye mu Rwanda cyangwa amahano yabaye mu Rwanda.
❌ Ntibavuga isubiranamo ry’amako cyangwa ubwicanyi bwo mu 1994.
❌ Ntibavuga Jenoside yo mu Rwanda cyangwa Jenoside y’Abanyarwanda.
✅ Bavuga urwibutso rwa Jenoside yakorewe Abatutsi
❌ Ntibavuga irimbi ry’abazize Jenoside.
❌ Ntibavuga mbere y’intambara cyangwa mbere y’indege,
✅ Bavuga mbere ya Jenoside yakorewe Abatutsi
❌ Ntibavuga ko Abanyarwanda basubiranyemo,
✅ Bavuga ko habayeho Jenoside yakorewe Abatutsi
❌ Ntibavuga Aba – FARG,
✅ bavuga abana bafashwa n’Ikigega gifasha imfubyi za Jenoside yakorewe Abatutsi.
❌ Ntibavuga Jenoside iba yikubise cyangwa yitura aho.
✅ Jenoside yarateguwe irageragezwa.
❌ Ntibavuga ko hari ibyagwiriye igihugu,
✅ Bavuga Jenoside yakorewe Abatutsi
❌ Ntibavuga itsembabatutsi cyangwa itsembabwoko,
✅ Bavuga Jenoside yakorewe Abatutsi
❌ Ntibavuga ubwicanyi, amabi, amahano, serwakira, …
✅ Bavuga Jenoside yakorewe Abatutsi
❌ Ntibavuga ko hapfuye abagera ku bihumbi 800,
✅ Bavuga ko hapfuye aberenga miliyoni.
❌ Ntibavuga gutaburura,
✅ bavuga gushakisha imibiri y’abazize Jenoside yakorewe Abatutsi.
❌ Ntibavuga ingengasi,
✅ Bavuga ingengabitekerezo ya Jenoside
❌ Ntibavuga kubika neza ibimenyetso by’abazize Jenoside.
✅ Bavuga kubungabunga ibimenyetso by’abazize Jenoside.
❌ Ntibavuga guhamba abazize Jenoside,
✅ Bavuga gushyingura mu cyubahiro abazize Jenoside yakorewe Abatutsi