in

KNC yahishuye umukobwa ashyigikiye muri Miss Rwanda 2021.

Umunyemari akaba nyiri RadioTv 1 Kakooza Nkuriza Charles uzwi kandi nka KNC, yahishuye umukobwa ashyigikiye mu irushanwa rya Miss Rwanda 2021.Uyu mukobwa akaba yitwa Ufitinema Berline ufite nimero 24 mu irushanwa.

Umukobwa KNC ashyigikiye

Uyu mukobwa ahagarariye Intara y’Amajyaruguru. Ndetse we na bagenzi be, guhera saa sita z’amanywa, kuri uyu wa kabiri tariki 23 Gashyantare 2021 barinjira mu matora yo kuri murandasi (Online) no ku butumwa bugufi (SMS).

Mu kiganiro ‘Rirarashe’ cyo kuri uyu wa Kabiri, KNC yavuze ko ashyigikiye Ufitinema Berline. Ati “Uyu mwana uramubona, na Mikwege agomba kuba amuzi… Hari mushuti wa Mikwege witwa Muzehe Rindiro sinari nzi ni n’umusaza wansabiye ntabwo nari nziko afite umukobwa uri mu ba Miss.”

Yavuze ko mu gihe atangiye urugendo rwo gushyigikira uyu mukobwa aza kubaza Se niba ari umukobwa ufite mu mutwe ku buryo natorwa azagira icyo amarira sosiyete.

Ati “Nizere ko mu mutwe ari sawa. Kuko niba nshaka kwiyemeza ngo ngiye gushyigikira umwana, agomba kuba mbere na mbere mu mutwe uri ‘smart’. Ubwo rero ndabona nimero ye ni nimero 24. Ariko ubwo ndashaka kuza kubaza Muzehe Mikwege ambwire niba uyu mwana asobanutse. Tumuzanye muri ‘Muzehe Quiz’ ashobora kuyitsinda…Tumubaza nyine twumve ko ari umwana ujijutse, atazaba Miss gusa ngo yibagirwe n’iterambere y’abasaza.”

Written by HARAGIRIMANA Dieudonne

I am responsible for this article, not the YEGOB website. Please contact me if you need more information about it:+250 783 907 135

Subscribe
Notify of
guest
0 Comments
Inline Feedbacks
View all comments

Umugore n’umukobwa we barwanye inkundura bapfa umugabo.

Ibyo nize n’ibyo mpura nabyo ntaho bihuriye||Nigeze kwiherera mvuza induru|Aline Gahongayire.