in

Kitoko yamaze amatsiko abibaza igihe azakorera ubukwe

Umuhanzi Kitoko Bibarwa wamamaye cyane hano mu Rwanda mu ndirimbo zitandukanye yatangaje igihe azasezerera ubugaragu maze akabana akaramata n’uwo yihebeye. Ibi Kitoko yabitangarije mu kiganiro yagiranye na Ally Soudy kuri instagram.

Nkuko Kitoko yabitangarije Ally Soudy yavuze ko azakora ubukwe mu mwaka utaha wa 2022. Uyu musore kuri ubu ubarizwa mu gihugu cy’Ubwongereza aho yagiye gukomereza amasomo ye ya Kaminuza yavuze ko kuri ubu umukunzi we babana gusa gahunda y’ubukwe iteganyijwe umwaka utaha wa 2022.

Kitoko azakora ubukwe mu mwaka utaha wa 2022

Iyi nkuru ije mu gihe mu ntangiriro z’umwaka ushize wa 2020 hagiye hanze amafoto agaragaza Kitoko asomana n’umukunzi we.

Written by HARAGIRIMANA Dieudonne

I am responsible for this article, not the YEGOB website. Please contact me if you need more information about it:+250 783 907 135

Subscribe
Notify of
guest
0 Comments
Inline Feedbacks
View all comments

Aho rwaciye ntihaca urwango: Judith yerekanye ko agifite ku mutima Safi Madiba

Igisubizo cya Platini ku bibaza impamvu umugore we yibarutse nyuma y’amezi 4 aho kuba 9