in

Igisubizo cya Platini ku bibaza impamvu umugore we yibarutse nyuma y’amezi 4 aho kuba 9

Hashize iminsi mike Platini Nemeye n’umugore we, Olivia Ingabire, bibarutse umwana w’umuhungu. Aba bombi barushinze muri Werurwe uyu mwaka, abantu benshi batunguwe no kumva umugore wa Platini yibarutse nyuma y’amezi 4 gusa babanye.

Mu kiganiro Sunday Night Show gica kuri Isango star Tv, Platini yagize icyo abwira abantu bose bagarutse ku kuba umugore we yaribarutse nyuma y’amezi 4 gusa bakoze ubukwe. Platini yagize ati « Icya mbere nasubiza ni uko Baba aba ari Baba!  Baba bagira ngo amezi ya Baba ahure n’abandi se kandi uri Baba nyine! Hahahahaha ntabwo bishoboka njyewe ndi njyewe nabo ni bo. Buriya inda ushaka wayitera mbere, ushaka wayitera nyuma, ushaka wareka no kuyitera biterwa n’ubushake bwawe uba ufite guhitamo wowe ikikubereye ntabwo comment z’abantu zatuma uhindura icyo wowe utekereza ».

Platini n’umugore we kuri ubu bibarutse imfura yabo

Written by HARAGIRIMANA Dieudonne

I am responsible for this article, not the YEGOB website. Please contact me if you need more information about it:+250 783 907 135

Subscribe
Notify of
guest
0 Comments
Inline Feedbacks
View all comments

Kitoko yamaze amatsiko abibaza igihe azakorera ubukwe

Umukobwa mwiza wahagarariye U Rwanda mu marushanwa y’ubwiza yahawe impano ikomeye n’umukunzi we (Amafoto)