in

Kigali: Umwana w’umuhungu w’imyaka 13 yasabiwe gufungwa imyaka 10

Mu karere ka Nyarugenge haravugwa inkuru y’umwana w’imyaka 13 y’amavuko witwa Nzamwita Ramadhan, kuri uyu wa mbere tariki 30 Mutarama urukiko rwamusabiye gufungwa imyaka 10 kubera icyaha akurikiranweho cy’ibiyobyabwenge.

Nzamwita yatawe mu mwaka ushize ubwo inzego z’umutekano zafatiraga iwabo mu rugo udupfunyika turenga 50 tw’urumogi turi mu cyumba cya se, bivugwa ko ababyeyi be bari basanzwe bacuruza urumogi doreko nyina umu afungiwe icyo cyaha.

Ku wa Mbere w’iki cyumweru ni bwo Urukiko Rwisumbuye rwa Nyarugenge rwatangiye kuburanisha urubanza rwe, gusa rubera mu muhezo nk’uko bisanzwe bigenda ku bana batarageza ku myaka y’ubukure.

Me Camille Niyotwagira wunganira Nzamwita mu mategeko, yabwiye Jalas Official TV ikorera kuri YouTube ko baburanye bemera icyaha bijyanye n’uko icyaha uyu mwana akurikiranweho “yagishowemo n’umubyeyi we”.

Uyu munyamategeko yavuze ko ubushinjacyaha bwasabiye umukiriya we “igifungo cy’imyaka 10”, gusa bakaba bizeye ubutabera bijyanye no kuba uwo yunganira ari umwana.

Biteganyijwe ko umwanzuro w’urubanza rwa Nzamwita uzasomwa ku wa Gatanu tariki ya 03 Gashyantare, saa tanu z’amanywa.

Written by Epaphrodite Nsengimana

I am responsible for this article, not the YEGOB website. Please contact me if you need more information about it: +250736426472

Subscribe
Notify of
guest
0 Comments
Inline Feedbacks
View all comments

Uwarose nabi bumucyeraho: Kylian Mbappe yaraye ahushije penaliti ebyiri zikurikiranya

Umuryango wo muri Uganda wahawe miliyari 10 z’amanyarwanda nk’impozamarira