in

Kigali: Umukobwa ukora uburaya yagiye mu kabari maze akoza isoni umugabo yasanzemo baryamanye mu mezi 4 ashize gusa agenda atamwishyuye

Kuri uyu wa Gatanu tariki ya 10 Gashyantare 2023, umukobwa ukora umwuga w’uburaya yageze mu kabari gaherereye mu murenge wa Muhima maze asangamo umugabo baryamanye mu mezi ane ashize maze agenda atamwishyuye, akimukubita amaso yahise atangira guteza umutekano muke.

Akibona uwo mugabo ashinja kumwambura ibihumbi 15Frw yahise abwira abari muri ako kabari ko abonye umutekamutwe baryamanye agenda atamwishyuye amubeshya ko agiye kubikuza kuri telefone.

Uyu mukobwa akibona itangazamakuru yagize ati “Umva fata amakuru ntawe ntinya, njye ndi indaya natanyishyura turarwanira aha ivumbi ritumuke kandi ndamuteza abantu yumirwe. Yaje iwanjye anjya hejuru arambeshya ngo ansigira irangamuntu ye ngo agiye kubikuza kuri Mobile Money ndamwizera ahita agenda ubutagaruka.”

Uyu mukobwa ukora uburaya yavuze ko uyu mugabo naramuka atamwishyuye ari bumukuremo inkweto n’ishati kugira ngo amuhe isomo. Gusa uyu mugabo yanze kugumya gukorwa n’isoni maze yoherereza iyi ndaya amafaranga ibihumbi 15Frw kuri telefone maze ahita afata moto agenda atamaze inzoga yari yaguze.

Written by Epaphrodite Nsengimana

I am responsible for this article, not the YEGOB website. Please contact me if you need more information about it: +250736426472

Subscribe
Notify of
guest
0 Comments
Inline Feedbacks
View all comments

Umukinnyi Mpuzamahanga Rayon Sports yari yitezeho kuzazonga ba myugariro ba APR FC yisabiye umutoza Haringingo Francis kuzamubanza hanze y’ikibuga

Icyamamare mu mikino yo gukirana John Cena cyagaragaye cyambaye nk’abagore (AMAFOTO)