in

Kigali: Umugore yateye icyuma umugabo bari bamaze kwisayidira amuziza ibyo yavunikiye

Umugore witwa Hawa utuye mu Murenge wa Muhima mu Karere ka Nyarugenge yakubise icyuma n’icupa ry’inzoga yari arimo kunywa umugabo bari bamaze kuryamana bapfa amafaranga 400.

Uyu mugore usanzwe akora mu kagari ka Tetero mu Murenge wa Muhima amakuru avuga ko intandaro yo kugira ngo atere icyuma n’icupa mu mutwe uwo mugabo ari uko yasohotse mu nzu bari barimo yiruka kandi atamwishyuye amafaranga bari bumvikanye.

Bamwe mu batangabuhamya babwiye BTN ko uyu mugore yirukankanye uwo musambane we amuterera icyuma ahitwa kwa Mutangana Nyabugogo bapfa ko hari amafaranga 400 atamuhaye.

Bemeza ko akimara kumukubita icyo cyuma n’iryo cupa uwo mugabo yahise yikubita hasi abura umwuka abari bamushungereye batangira kumuhungiza.

Umwe yagize ati “Njye uriya mugore muziho ko ari indaya gusa yagakwiye gufatirwa imyanzuro agahanwa.”

Undi mugore yagize ati “Njye numvise bamwe bavuga ngo yamukubise icyuma abandi ngo yamukubise icupa.”

Undi mugabo wari aho hafi yagize ati “Ngo bapfaga amafaranga 400 ngo umukecuru ahita afata icyuma arakimutera niba yari akimukenyereye ibyo simbizi.”

Umunyamabanga Nshingwbaikorwa w’Akagari ka Nyabugogo, Minani Alex, nawe yemeje ko uyu mugore asanzwe yicuruza ndetse yakomerekeje uwo mugabo kuko yari yanze kumwishyura.

Akomeza avuga ko uwo mugore agiye gukurikiranwa ndetse akanahanwa byinyangarugero.

Written by HARAGIRIMANA Dieudonne

I am responsible for this article, not the YEGOB website. Please contact me if you need more information about it:+250 783 907 135

Subscribe
Notify of
guest
0 Comments
Inline Feedbacks
View all comments

Ideni rigukura mu bagabo ukandavura koko! Umugabo yiyahuye azira amadeni

Ni ibihe bintu bibiri naho wagira ute utarya nka ‘breakfast’? – IGISUBIZO