in

Kera kabaye ,Mashami Vincent avuze ibyo gusezera mu Amavubi.

Mashami atoza Amavubi kuva mu mpeshyi ya 2018 ndetse kuva icyo gihe amaze kongererwa amasezerano inshuro eshatu yavuze ku cyo benshi bagiye bamubaza cyo gusezera mu ikipe y’igihugu.

Ni nyuma y’aho uyu mutoza yakunze gusabirwa kwirukanwa bitewe n’umusaruro mubi Ikipe y’Igihugu yagiye igaragaza mu marushanwa atandukanye harimo no kuba nko mu mikino iheruka yo gushaka itike y’Igikombe cy’Isi cya 2022, Amavubi yasoje imikino itandatu yo mu Itsinda E afite inota rimwe kuri 18.

Mu kiganiro yagiranye na Televiziyo y’Igihugu ku wa Gatatu, Mashami Vincent yavuze ko adashobora gusezera mu Ikipe y’Igihugu kuko byaba ari ubugwari, gusa yemeza ko icyemezo cyo gutandukana na yo kizafatwa n’ababishinzwe ubwo amasezerano azaba arangiye muri Gashyantare 2022.

Ati “Ibyo birashoboka [gutandukana n’Amavubi amasezerano arangiye], icyo ntakora njye ni ugusezera kuko waba ubaye ikigwari, ugomba guhagararana n’abakinnyi kuko mwese muba mwifuza ibyiza. Nanjye kugeza igihe bizarangirira, abafata icyemezo bazagifata kuko kwegura bwaba ari ubugwari bukomeye cyane. Amavubi si yo ya mbere atsinzwe, si njye mutoza wa mbere utsinzwe.”

Yakomeje agira ati “Nta muntu wifuza guhora avugwa kandi uvugwaho ibibi gusa. Rimwe na rimwe hari igihe ushobora kugira ibyo bitekerezo, ni byo, ukibaza impamvu ariko na none wamara gutuza ukareba impamvu ukumva akazi ni uko gateye, ni byo kagusaba. Kubivamo si cyo gisubizo.”

Uyu mutoza yavuze ko byose bishoboka ko yava mu Ikipe y’Igihugu agasubira gutoza amakipe kuko na mbere yabikoze ubwo yatozaga amakipe arimo APR FC na Bugesera FC.

Ati “Byose birashoboka kuko na mbere y’uko nza mu Ikipe y’Igihugu nabaye muri ‘club’, nsubirayo, ndongera ngaruka mu Ikipe y’Igihugu. Umupira ni uko umeze, ntabwo wavuga ngo hano nahubatse inzu ni ho nzatura ubuzima bwanjye bwose kuko nanjye aha nicaye hari benshi bahaciye, hari na benshi bazaza.”

 

Written by HARAGIRIMANA Dieudonne

I am responsible for this article, not the YEGOB website. Please contact me if you need more information about it:+250 783 907 135

Subscribe
Notify of
guest
0 Comments
Inline Feedbacks
View all comments

Kabaye: Inka yaciye umurongo ntarengwa maze ikubita abagabo karahava(video)

Remera: Nonaha akabari kazwi nka wakanda bar gafashwe n’inkongi y’umuriro (Amafoto)