in

Ubushakashatsi bugaragaza ko amatungo nayo asigaye yiharaje ubutinganyi

Ubushakashatsi bugaragaza ko ubutinganyi butari mu bantu gusa, ahubwo ko bunagaragara mu matungo ndetse na zimwe mu nyamaswa, hakanagaragara umwihariko w’izo bwiganjemo zirimo inyamabere na bimwe mu biguruka ku buryo amoko yabyo asaga 1500 abukora.

 

Ibi biri mu byemejwe na Kaminuza ya The Rausser College of Natural Resources yo muri Leta ya California muri Amerika, mu bushakashatsi bwayo bwakozwe n’inzobere mu bumenyi bw’ibinyabuzima zirimo Julia D. Monk, Erin Giglio, Ambika Kamath, Max R. Lambert na Caitlin E. McDonough.

 

Abashakashatsi bagaragaza impamvu nyamukuru itera amatungo gutingana igiteye urujijo, nk’uko hataranasobanuka neza ikibutera abantu, ariko hakaba hari zimwe ubu zishingirwaho.

 

Ibi kandi byemejwe n’Ishuri rya Lake Forest College ryo muri Amerika, mu bundi bushakashatsi ryashyize hanze bwahuriwemo n’inzobere zitandukanye mu kumenya ibinyabuzima n’imyororokere ya bimwe muri byo inajyanye no kuba byaryamana bihuje ibitsina, barimo Camperio-Ciana, Charles E, Nathan W, Michael S ndetse n’abandi.

 

Mu byo bagaragaje harimo ko ubutinganyi mu nyamaswa bushobora guturuka ku mpamvu zitandukanye zirimo no kuba inyamaswa z’igitsina kimwe zimarana igihe kinini aho ziba, ubuke bw’inyamaswa ngenzi zazo z’igitsina runaka ndetse n’ibindi.

 

Aha batanze urugero rw’inyoni zo mu bwoko bwa ‘Roseate Tern’, aho muri zo usanga iz’igitsinagabo ari nke cyane ugereranyije n’iz’igitsinagore, ku buryo usanga byoroshye ko iz’igitsinagore zitingana cyangwa se izitabikoze ugasanga zororoka ari nyinshi bigizwemo uruhare n’iy’igitsinagabo imwe.

 

Ubundi bushakashatsi bwa Imperial College London yo mu Bwongereza bwakozwe n’itsinda ry’abantu batandukanye, bwagaragaje ko ubutinganyi bugaragara mu nyamaswa z’amoko menshi nk’inyamabere, ibiguruka, udukoko ndetse n’andi.

 

Iyi kaminuza yagaragaje ko nk’ubushakashatsi bwashyizwe hanze mu 2018 buvuga ko no mu nkende hagaragaramo ubutinganyi, mu gihe Jackson Clive wo muri iyo kaminuza yakomoje ku kuba buniganje mu nkende z’igitsinagabo zo mu bwoko bwa ‘Rhesus Macaques’ ugereranyije nuko iz’igitsinagore zibukora.

Iyi kaminuza yanatangaje ko igikomeje gukora ubushakashatsi kugira ngo hamenyekane niba ingirangingo fatizo z’imyamaswa zishobora kugira uruhare mu kuba zatingana.

Written by Uwihirwe

I am responsible for this article, not the YEGOB website. Please contact me if you need more information about it.:+250725077325

Subscribe
Notify of
guest
0 Comments
Inline Feedbacks
View all comments

Rutahizamu ukomeye w’umunya-Nigeria yamaze kwemererwa gukinira Amavubi

Amafoto: Abakinnyi b’u Rwanda bagiye kwitegura gukina imikino ibiri yo gushaka tike yo kujya mu gikombe k’isi