Umugabo ukomoka muri Kenya yashyize ku isoko impyiko ye imwe kugira ngo abone akayabo ka miliyoni imwe n’igice y’amashilingi ya Kenya yasabwe n’iwabo w’umukobwa akunda kugira ngo bamumushyingire.
Uyu musore yavuze ko kwa sebukwe banze kumushyingira urukundo rw’ubuzima bwe kugeza abanje gutanga kariya kayabo k’amashilingi ya Kenya nk’inkwano.
Uyu musore abonye bimushobeye,yasabye abakoresha imbuga nkoranyambaga kumufasha gukusanya ayo mafaranga y’inkwano kugira ngo ashyingiranwe n’umutima we.Yongeraho ko yahisemo gushyira impyiko ye ku isoko mu rwego rwo kubona vuba inkwano isabwa.
kuri uyu munsi yagaragaye mu mugi rwagati afite icyapa cyanditseho ko agurisha impyiko ye kugirango abasha gushyira umukobwa yakunze mu rugo.
