in

Kabaye:Hadutse indwara idasanzwe yandurira mu mibonano mpuzabitsina idakozwa imiti

Mu gihugu cya Kenya haravugwa indwara y’imitezi ikomeje gutera abantu ubwoba kuko idakwangwa n’imiti.Abashakashatsi bo mu kigo Kenya Medical Research Institute (Kemri) bavuga ko babonye ubwoko bushya bw’imitezi (Gonorrhoea) budahangarwa n’imiti isanzwe ya antibiotics, kandi burimo gukwirakwira mu murwa mukuru Nairobi, cyane cyane mu bagore bigurisha.

Ababonye ubu bwoko butamenyerewe bw’imitezi bavuga ko burimo gukwira kubera bamwe mu bakora akazi k’uburaya, bafata ibinini bya buri munsi birinda kwandura SIDA, bibwira ko bibarinda no kwandura indwara zo mu mibonano mpuzabitsina bityo ntibaganire ku gukoresha agakingirizo.

BBC yanditse ko abakora akazi k’uburaya barenga 350 bagaragaweho imitezi ikabije mu ivuriro rimwe i Nairobi nibo bakoreweho ubushakashatsi.

Bitatu bya kane byabo bemeje ko bakoze imibonano idakingiye n’abakiliya babo – kuko bituma bishyura menshi. Bamwe muri bo bavuze ko baryamanye n’abakiliya nibura 29 mu byumweru bibiri.

Abashakashatsi ubu barasaba leta gukangurira abantu kwisuzumisha iyi mitezi kugira ngo hamenyekane uko iyi ndwara ihagaze muri Kenya yose.

Imitezi (Gonorrhoea) ni imwe mu ndwara ziboneka cyane zandurira mu mibonano mpuzabitsina ku isi. Buri mwaka ku isi haboneka abayirwaye bagera kuri miliyoni 80.

Written by HARAGIRIMANA Dieudonne

I am responsible for this article, not the YEGOB website. Please contact me if you need more information about it:+250 783 907 135

Subscribe
Notify of
guest
0 Comments
Inline Feedbacks
View all comments

Umukinnyikazi wa filime yahamije ko abagabo babi batereta ibizungerezi

Hahiye: umukecuru yamansuye abantu bifata k’umunwa