in

Izari inzozi za bamwe mu basore bisanze baconga ruhago nyamara bararose kuba Abasirikare, abapilote, abaririmbyi, abaganga,…

Buri mwana wese aba afite inzozi yifuza kuzageraho nakura, gusa siko buri wese ibyo arota ari umwana abigeraho akuze, hari igihe yisanga mu bitandukanye n’ibyo yifuzaga, muri iyi nkuru tugiye kurebera hamwe bamwe mu bakinnyi b’abanyarwanda bakina ruhago ariko bari bafite izindi nzozi uretse umupira w’amaguru.

Mu bakinnyi bagera 10 ikinyamakuru ISIMBI.RW dukesha iyi nkuru cyaganirije, yaba abakina mu Rwanda no hanze yarwo, bose usanga bari bafite inzozi zitandukanye bumvaga bazageraho mu gihe bazaba bakuze.

Aba bakinnyi bamwe bagiye bavuga ko bari kuba abasirikare, abacamanza, abapolisi, abatwazi b’ibindege n’ibindi.

Byiringiro Lague – Umutwazi w’indege (umupilote)

Uyu musore wakiniraga APR FC, arimo kwitegura kujya gukina mu Busuwisi, mu magambo ye yagize ati “njye nakuze numva nshaka gukina umupira gusa, ariko numva iyo ntakina umupira nari kuba umutwazi w’indege(umupilote), kuko narabikundaga cyane.”

Rutanga Eric – Umutwazi w’indege (umupilote)

Myugariro wa Police FC ukina ku ruhande rw’ibumoso, Rutanga Eric yagize ati “njye nakuriye Kimironko, nakundaga kubona indege ziguruka nkibaza uko zigenda, nakuze numva nzatwara indege.”

Nirisarike Salomon – Umupolisi

Uyu ni myugariro mpuzamahanga w’umunyarwanda ukinira ikipe ya Urartu FC muri Armenia, agaruka ku kintu yari gukora iyo adakina umupira, yagize ati ”Iyo ntaza gukina ruhago nari kuba umupolisi. Nari kuba umupolisi umwe wo mu muhanda (traffic police).”

Emery Mvuyekure – Umworozi

Ni umunyezamu ukinira ikipe ya Tusker FC muri Kenya, we ahamya ko yari kwibera umworozi. Ati ”Iyo ntakina umupira, ubusanzwe mu buzima bwanjye nkunda korora, rwose nari kuba umworozi.”

Aimable Nsabimana – Umusobanuzi wa filime

Kapiteni akaba na myugariro wa Police FC, we avuga ko yakuze akunda filime yumvaga yari kuzaba umusobanuzi wa filime byatumye aniga icyongereza cyane.

Ati “njye ubundi nakuze nkunda filime, kuzikina nari kuzikina ariko njye numvaga nari kuba umusobanuzi wazo, kuko nanize icyongereza kugira ngo nkimenye nzasobanure filime.”

Manishimwe Djabel – Umucamanza

Uyu mukinnyi ukina afasha abashaka ibitego mu Mavubi, avugako yakuze yumva yari kuzibera umucamanza akajya aca izananiranye. Ati ”Njye numva nari kuba umucamanza.”

Iradukunda Jean Bertrand – Umusirikare

Uyu ni rutahizamu wa Gasogi United ndetse umenyereweho kuba ari n’umunyamideli, we avuga ko yakuze akunda igisirakare ndetse yumvaga azaba umusirikare uko byagenda kose.

Ati “Iyo ntakina nari kuba umusirikare, nakundaga abasirikare nakuriye Kimihurura aho nabonaga abasirikare cyane, na papa yari umusirikare, rero numvaga nzaba umusirikare. Ibyo by’imideli byo byaje nkuze rero nkiri umwana numvaga nzaba umusirikare.”

Rugwiro Herve – Umuganga

Uyu ni myugariro usoje amasezerano ye muri Rayon Sports, avuga ko yari kuba umuganga. Ati “njye nari kuba umuganga, rwose iyo ntakina nari kuba umuganga.”

Yannick Mukunzi – Umuririmbyi

Uyu mukinnyi w’Amavubi mu cyiciro cya 3 muri Sweden mu ikipe ya Sandvikens IF, Mukunzi Yannick avuga ko yakuze akunda umupira ariko yari kuba umuririmbyi.

Ati “njye nakuze nkunda umupira, niwo naboneraga umwanya cyane. Gusa iyo ntakina numva nari kuba umuririmbyi, kuko nigeze kuririmbaho muri korali na mama yaririmbaga muri korali, bityo nari kuba umuririmbyi.”

Ndayishimiye Eric Bakame – Umukinnyi wa filime

Ni umunyezamu wa AS Kigali, we avuga ko yakuze yumva azaba umukinnyi wa filime. Ati “njye nakuze numva nzaba umukinnyi wa filime, kuko narabikundaga cyane.”


Src: ISIMBI.rw

Written by HARAGIRIMANA Dieudonne

I am responsible for this article, not the YEGOB website. Please contact me if you need more information about it:+250 783 907 135

Subscribe
Notify of
guest
0 Comments
Inline Feedbacks
View all comments

Zirahenze cyane bitangaje: urutonde rw’indaya zinjiza akayabo kurusha izindi zose ku isi.

Usengimana Faustin yifurije isabukuru nziza umubyeyi we amwibutsa ko ari uw’agaciro mu buzima bwe