in

Iyo ukuze uba ukuze; Muyoboke Alex yazibishije Ddumba washoje intambara kuri Big Fizzo na Bruce Melodie wari wigize umwana mwiza

Muyoboke Alex yazibishije Ddumba washoje intambara ku muhanzi Big Fizzo ukomeye cyane i Burundi ndetse na Bruce Melodie wari wigize umwana mwiza avugira Fizzo.

Ddumba yatangaje intambara aho yavuze ko Big Fizzo ari umunyeshyari kuko ngo atari yigera akorana ingoma na Drama T uri kuzamuka neza mu muzika w’u Burundi.

Muyoboke Alex uri kubarizwa ku mugabane w’Uburayi yahise yandikira Ddumba aramukosora amubwira ko Big Fizzo nta shyari agira kuko amuzi cyane ndetse ko yafashije abahanzi nyarwanda ku buryo bugaragara.

Ddumba abinyujije kuri Instagram yahise avuga ko yemeye kumvira Muyoboke wari umuhwituye.

Bruce Melodie nawe yahise abwira Ddumba ko akwiye kubaha umuhanzi Big Fizzo kuko ntacyo yamukoraho, ko yari ahari ataraza kandi ko amurusha ikinyabupfura.

Written by M.Ben

Niba ufite inkuru cyangwa ukaba uri umuhanzi ndetse nawe ushaka kwamamaza twandikire. I am responsible for this article, not the YEGOB website. Please contact me if you need more information about it.

Subscribe
Notify of
guest
0 Comments
Inline Feedbacks
View all comments

Arusha abayafite: Wa mukobwa utagira amaguru uherutse gukora ubukwe yagaragaye ari kubyinira Imana mu buryo budasanzwe buri gutangaza abatari bake (AMASHUSHO)

Bwambere mu Rwanda huzuye hotel y’inyenyeri 5 ireremba hejuru y’amazi mu kiyaga