in

Isi irashaje: Umusore w’imyaka 28 arashinjwa gusambanya ku gahato umwana w’imyaka ine y’amavuko

Umutetsi w’imyaka 28 wo mu ishuri ry’incuke rya Upper Hill Day arashinjwa gusambanya ku gahato umwana w’umukobwa w’imyaka ine.

Alex Opicho Wafula ukekwaho icyaha, ngo yakoze icyaha ku ya 26 Mutarama 2022. Arashinjwa gusambanya ku gahato umwana ukiri muto.

Nk’uko bigaragazwa n’urukiko, iki cyaha cyavumbuwe nyuma y’uko mama w’umwana yabonye amaraso ku mwambaro w’umwana we inyuma y’ishuri. Ibi byatumye ajya kubaza umukobwa we ibyabaye aho kumusubiza ararira.

Uyu mubyeyi yahise ahamagara umugabo we bajyana umwana wabo kuri sitasiyo ya Polisi ya Capital Hill. Umukozi ushinzwe iperereza yabagiriye inama yo kujyana umwana mu bitaro kugira ngo avurwe.

Bukeye bwaho, ushinzwe iperereza yagiye mu ishuri ry’incuke rya Upper Hill ajyana na mama w’umwana kugira ngo bakusanyirize hamwe ibyabaye.

Umukozi ushinzwe iperereza ageze ku ishuri, yasabye umwana ko yamujyana aho byabereye akamwereka uwabikoze.

Kuri iryo shuri bahasanze abagabo batatu basanzwe bahakora, babiri muri bo bigisha abana mu gihe undi we yari umutetsi, abapolisi bahise batondesha umurongo abo bagabo n’uko umwana utunga agatoki umutetsi witwa Alex Opicho Wafula, avuga ko ari we wamuvushije amaraso.

Alex yaje kwemera icyaha imbere y’umucamanza mukuru wa Nairobi, Wendy Micheni.

Umwunganizi wa Alex yasabye Umucamanza ko uregwa arekurwa by’agateganyo, avuga ko uregwa yari umuntu mwiza.

Written by GUTER

I am responsible for this article, not the YEGOB website. Please contact me if you need more information about it. Niba ufite inkuru cyangwa ukaba uri umuhanzi ndetse nawe ushaka kwamamaza wamvugisha 👉🏿+250736426442

Subscribe
Notify of
guest
0 Comments
Inline Feedbacks
View all comments

Umunyamakuru w’imikino Jado Castar yasabye Urukiko guca inkoni izamba agacibwa ihazabu (3,000,000) mu cyimbo cyo gufungwa

Barohamye mu kiyaga cya Kivu ubwo bari bavuye gusaba umugeni