in

NdabikunzeNdabikunze

Barohamye mu kiyaga cya Kivu ubwo bari bavuye gusaba umugeni

Ubwato bwari butwaye abantu bavuye gusaba umugeni bwarohamye mu kiyaga cya Kivu, umwe ahita ahasiga ubuzima.

Ibi byabaye ku wa kane tariki ya 27 Mutarama 2022, ubwo ubwato bwari butwaye abantu bavuye gusaba umugeni mu karere ka Rusizi bwarohamaga mu Kivu.

Ubu bwato bwari butwaye abantu 20 ubwo bwarihamaga, umwe yahise yitaba Imana mu gihe undi umwe yamburiwe irengero.

Abayobozi butangaza ko iyi mpanuka yatewe n’imiraba myinshi yari iri mu kiyaga dore ko n’imvura yari iri kugwa.

Ubwo iyi mpanuka yabaga ubwato bw’abarobyi bakorera muri icyo kiyaga nibwo bwahise buza gutabara.

Ubuyobozi bwasabye abantu bakora ingendo zo mu mazi kuzajya bambara imyambaro yabugenewe ifasha abakoze impanuka batarohama.

Written by GUTER

I am responsible for this article, not the YEGOB website. Please contact me if you need more information about it. Niba ufite inkuru cyangwa ukaba uri umuhanzi ndetse nawe ushaka kwamamaza wamvugisha 👉🏿+250736426442

Subscribe
Notify of
guest
0 Comments
Inline Feedbacks
View all comments

Isi irashaje: Umusore w’imyaka 28 arashinjwa gusambanya ku gahato umwana w’imyaka ine y’amavuko

Abantu batunguwe n’umuhanzikazi wavuze ko nta mugabo wabasha kumuhaza muri Afurika yose