in

NdababayeNdababaye

Umunyamakuru w’imikino Jado Castar yasabye Urukiko guca inkoni izamba agacibwa ihazabu (3,000,000) mu cyimbo cyo gufungwa

Bagirishya Jean de Dieu uzwi nka Jado Castar yatakambiye urukiko rw’ubujurire arusaba gucibwa ihazabu mu cyimbo cyo gufungwa.

Kuri uyu wa Gatanu tariki ya 28 Mutarama 2022 nibwo uyu munyamakuru yagiye ku burana ubujurire ku gihano yakatiwe n’urukiko Rwisumbuye rwa Gasabo.

Ubwo iburana ryatangiraga Ubushinjacyaha bwari buhagarariwe n’umushinjacyaha umwe mu gihe Jado Castar yari afite abamwunganira mu mategeko batatu.

Umucamanza yatangiye aha umwanya Jado Castar ngo atangire asobanure impamvu z’ubujurere bwe. Aho yavuze ko atanyuzwe n’igihano yakatiwe n’urukiko Rwisumbuye rwa Gasabo cy’imyaka ibiri kubera gukoresha impapuro mpimbano.

Jado Castar yakomeje avuga ko atigeze agora urukiko n’ubushinjacyaha ubwo yari ari kuburana mu mizi. Kandi ngo iyo ni imwe mu mpamvu zatumye atabanza kuburana ifungwa n’ifungurwa kuko we yemeraga icyaha.

Jado Castar avuga ko ibyo yakoze ari kubera ishyaka ry’igihugu akaba asaba urukiko rw’ubujurire ko yakurirwaho igihano yakatiwe n’urukiko Rwisumbuye rwa Gasabo, agacibwa ihazabu ingana na miliyoni eshatu (3,000,000) nk’uko biteganywa n’amategeko.

Me Gashagaza Philbert umwe mu banyamategeko batatu bamwunganira, yabwiye urukiko ko we n’umukiriya we bajuriye kugira ngo barutakambire Bagirishya Jean de Dieu akurwe ku gihano cyo gufungwa imyaka ibiri gisimbuzwe gutanga amande nk’uko biteganywa n’amategeko.

Uyu Munyamategeko yasabye Urukiko ko mu gihe rwagira ukundi rubibona Bagirishya Jean de Dieu yahanishwa igihano gisubitse, anavuga ko ibyo asabira umukiriya we atari bishyashya mu nkiko.

Umucamanza yabajije abashinjacyaha icyo bavuga ku byo Jado Castar n’abamwunganira basabye. Umushinjacyaha avuga ko ibyo basabye biri mu biganza bw’urukiko.

Nyuma yo kumva impande zombi Umucamanza yapfundikiye iburanisha, atangaza ko umwanzuro ku bujurire bwa Jado Castar uzasomwa ku wa 25 Gashyanare 2022 saa tanu (11h00).

Umuryango wa Bagirishya Jean de Dieu n’umunyamakuru David Bayingana ni bamwe mu bari bitabiriye iburanishwa.

Written by GUTER

I am responsible for this article, not the YEGOB website. Please contact me if you need more information about it. Niba ufite inkuru cyangwa ukaba uri umuhanzi ndetse nawe ushaka kwamamaza wamvugisha 👉🏿+250736426442

Subscribe
Notify of
guest
0 Comments
Inline Feedbacks
View all comments

Amashusho y’umunsi: Nana wo muri City Maid yagaragaye asoma imbwa ye

Isi irashaje: Umusore w’imyaka 28 arashinjwa gusambanya ku gahato umwana w’imyaka ine y’amavuko