in

Burkina Faso yanditse amateka muri AFCON 2021

Burkina Faso ibaye ikipe ya mbere ibonye iticye ya ¼ cya AFCON 2021

Ismahila Ouedraogo niwe utsinze Penaliti yanyuma ya Brukina Faso, nyuma yaho iyi kipe isigaye Ari abakinnyi 10, gusa nti biyibujije gutsindira ikipe ya Gabon kuri penaliti 7-6 nyuma yo kunganya umukino wose 1-1, maze biyiha iticye nk’ikipe yambere ikandagiye muri ¼.

Wari umukino ugoranye cyane hagati ku makipe yombi kuburyo amakipe yombi yaje kwisanga agiye mu minota 30 y’inyongera nyuma yo kunaniranwa mu minota 90 nyuma y’igitego cyo kwishyura cya Burkina Faso cyaje mu minota yanyuma, bituma aya makipe yombi yerecyeza kuri za Penaliti maze umusore w’imyaka 22 Ouedraogo aha ikipe iticye.

Ikipe ya Burkina Faso yaje guhabwa Penaliti mu minota y’umukino isanzwe ku munota wa 14 gusa rutahizamu Issa Kabore ubwo yashyirwaga hasi mu rubuga rwa nyezamu gusa Bertrand Traore aza gutera umupira ku giti cy’izamu.

Uyu rutahizamu wa Aston Villa yaje gukurirwamo umupira n’umunyezamu wa Gabon ku munota wa 10, nyuma y’umupira mwiza yari ahawe na Hassane Bande maze Jean Noel Amonome agarura iryo shoti neza.

Ikipe ya Gabon yaje gutsinda igitego mbere iminota ine ngo Igice Cya mbere kirangire nyuma y’umupira miuremure wari uvuye kwa Bruno Ecuele Manga maze usanga Aaron-Salem Boupendza nawe waje guhita atsinda igitego neza gusa igitego kiza kwangwa kuko basanze yari yarariye.

Obissa yaje guhabwa ikarita ye ya kabiri y’umuhondo bimuviramo ikarita y’umutuku ku munota wa 67, gusa Gabon yirangaraho bituma igana mu gice cy’inyongera y’iminita 30 nyuma yo kwishyura igitego Bari batsinzwe Kare, Aho ku munota wa 91 bateye umupira uva muri Koroneri maze Ecuele Manga atera umupira neza n’umutwe maze ukubira kuri Adama Guira maze aba yitsinze igitego.

Iminota 30 y’inyongera ntiyatandukanyije aya makipe yombi maze umukino werecyezwa muri za Penaliti, nyuma yaho amakipe yose yaje gutera yinjiza neza Penaliti zabo esheshatu muri Penaliti umunani Bose bateye.

Nyuma yaho Lloyd Palun yaje gutera Penaliti ya cyenda ya Gobon akayitera umutambiko w’izamu, Ismahila Ouedraogo niwe wari utegerejwe maze bwanyuma na nyuma yohereza umunyezamu wa Gabon Aho umupira utanyuze, maze biha ikipe ye ya Brukina Faso kugera muri ¼ Aho itegereje ikipe iribuve hagati ya Tunisia na Nigeria ku mukino uzaba Kuwa Gatandatu utaha wa ¼.

 

Written by YegoB

Subscribe
Notify of
guest
0 Comments
Inline Feedbacks
View all comments

Umuslay Queen w’imyaka 93 akomeje gutungurana kubera imyambarire ye (AMAFOTO)

Inyogo Ye yasangiye inzoga na Papa we mu kiganiro cyasekeje abatari bacye (Videwo)