in

Rutahizamu Songa Isaie acumbikiwe muri sitasiyo ya RIB Kimisagara

Umwe mu bakinnyi bakanyujijeho cyane muri Shampiyona y’u Rwanda, Songa Isaie yatawe muri yombi n’urwego rw’ubugenzacyaha RIB azira gukubita umugore we babyaranye.

Uyu mukinnyi ubwo yari ageze mu rugo iwe  n’umugore babyaranye Nadia, yatangiye kumukubita ndetse atangira kumuniga bikomeye, gusa umugore yaje gutabaza abaturanyi baratabara. Naho Songa Isaie akibona ko abaturanyi bahageze yahise ahunga aragenda.

Nadia ntakindi yakoze uretse kwitabaza ubuyobozi, RIB yahise ishakisha Songa Isaie ndetse atabwa muri yombi, kuri ubu acumbikiwe kuri sitasiyo ya RIB Kimisagara.

Amakuru avuga ko Songa Isaie yatangiye kujya akubita akanatoteza uyu mugore babyaranye, ubwo umugore yatangiraga kumwishyuza amafaranga yamugurije.

Uyu mugore yabyaranye na Songa Isaie ariko ntibari barasezeranye, nkuko amakuru abivuga.

Umuvugizi wa RIB yemeje aya makuru ndetse atangaza ko Songa Isaie ashinjwa gukoresha ibikangisho.

Written by Uwihirwe

I am responsible for this article, not the YEGOB website. Please contact me if you need more information about it.:+250725077325

Subscribe
Notify of
guest
0 Comments
Inline Feedbacks
View all comments

Inkumi z’i Nyarugenge zizarikora ! Abakinnyi ba APR baraye barwana ijoro ryose bapfa inkumi

Umufaransa Kino Yves ukomeje kuzenguruka ibihugu byo mu Karere k’Afurika y’Iburasirazuba, yageze mu Burundi ahahurira n’uruva gusenya