Umufaransa Kino Yves ukomeje kuba icyamamare ku mbuga nkoranyambaga aho asangiza abantu ibyo ahura nabyo mu rugendo akoresha igare mu Bihugu byo mu karere ka Afurika y’Iburasirazuba, nyuma yo kuva mu Rwanda, yageze mu Burundi gusa ntiyahishimiye kuko yasagariwe n’umupolisi w’iki gihugu.
Nyuma yo kuva mu Rwanda yishimiye cyane, yagiye mu Burundi anyuze muri Tanzania kuko imipaka ihuza U Rwanda n’u Burundi ifunze.
Ageze aho yagombaga gucumbika i Muyinga, yagiye gufata amafunguro muri resitora, asanga hari umuziki mwinshi, asaba ko bawumugabanyiriza baranga, ahita ajya gushaka ahandi yabona ifunguro.
Yagiye asa nk’urakaye ati “Aba bantu umuntu arabasaba kugabanya umuziki, ahubwo bakawongera. Rero ngomba kujya gufatira ifunguro ahandi.”
Ubwo yajyaga gushaka ahandi afatira ifunguro, ni bwo yahuye n’umupolisi wari mu gasantere, yamubajije uwamuhaye uburenganzira bwo gufata amashusho, akamubwira mu ijwi rimukanga cyane, undi akamwizeza ko agiye kubihagarika, ari na bwo yahitaga azimya camera.
Kino Yves ukomeza kuvuga ko yababajwe n’ibi yakorewe, avuga ko yagiye muri iki Gihugu yumva ko azakibonamo ibyiza, none yagezeho birahinduka.