Rutahizamu w’ikipe y’igihugu cya Brazil Neymar da Silva Santos Júnior wari umaze iminsi yaravunitse ubu amakuru meza ahari ni uko yamaze gukira ubu ategerejwe mu mikino ya 1/4 mu gikombe cy’isi.
Nk’uko bitangazwa n’itangazamakuru ryo mu gihugu cya Brazil riravuga ko uyu Neymar azabanzamo kuri uyu wa mbere tariki 5 Ukuboza 2022 mu mukino wa 1/8 urahuza Brazil na Korea y’Epfo.
Neymar yavunikiye mu mikino yo mu matsinda ubwo ikipe ye ya Brazil yakinaga n’ikipe ya Serebiya bituma amara ibyumweru 2 ari hanze y’ikibuga.