in

Inkuru itashye mu mitima ya benshi igahungabana ni uko Lionel Messi ashobora kudakina Final y’igikombe cy’isi 

Inkuru itashye mu mitima ya benshi igahungaba nuko Lionel Messi ashobora kudakina Final y’igikombe cy’isi.

Nyuma yuko Argentine ibonye itike yo gukina umukino wanyuma n’u Bufaransa batangiye gukora imyitozo ikomeye itegura uyu mukino gusa inkuru itari nziza kubakunzi ba Argentine nuko Lionel Messi kuri uyu wakane atakoranye n’abagenzi be imyitozo kubera ikibazo k’imvune nkuko tubikesha ESPN Argentine.

Uyu mukinnyi mbere yuko igice cyakabiri gitangira bakina na Croatia yagaragaye yishima mu ntege ariko umukino urangiye babimubajije avuga ko yumvaga nabikora aribwo ari bumere neza ntakindi kibazo afite ariko birashoboka ko yari imvune yagize ahubwo akarwana no kugira ngo afashe ikipe ye kunyagira Croatia bari bayiteze bavuga ko kuyitsinda bigoranye.

Aya makuru atari meza aje hashize iminsi micye Lionel Messi yemeje ko ku cyumweru azaba ariwo mukino wanyuma mu gikombe cy’isi akinnye.

Written by Moïse Habanabashaka

I am responsible for this article, not the YEGOB website. Please contact me if you need more information about it : +250734523889 or +250789079952

Subscribe
Notify of
guest
0 Comments
Inline Feedbacks
View all comments

AMAFOTO: Nyuma y’umufana wa Croatia wavugishije abatari bake ubu hagezweho uwa Argentina ufite imiterere ishotorana

Umukinnyi w’igihangange wakiniye APR FC washakwaga na Rayon Sports agiye kugurwa akayabo n’ikipe yo muri Algeria