in

Inkumi y’uburanga iri mu rukundo na Lick Lick yamuteye imitoma itomoye

Lick Lick wamenyekanye mu gutunganya amajwi n’amashusho mu Rwanda yatewe imitoma itomoye n’ikizungerezi kiri mu mu munyenga w’urukundo na we.

Ella uri mu rukundo n’uyu mugabo wibera hanze y’u Rwanda yamutakagije yifashishije imbuga nkoranyambaga ze bwite.

Uyu mukobwa anyuze kuri Instagram ye, yashyizeho ifoto ari kumwe na Lick Lick maze yandikaho ati ”Hano hari izindi foto tuzifatana muri ubu buryo twembi, kandi hari ibihe byose byacu, ndibaza nti ese aya ni amafoto cyangwa ni amashusho, ni byose, kukumenya ni ukugukunda.”

Hashize iminsi Lick Lick yongeye kujya mu rukundo, nyuma y’imyaka 11 abyaranye na Oda Paccy umwana w’umukobwa.

 Iyi niyo foto Ella yifashishije atakagiza Lick Lick

Written by OLIVIER NTANTURO

I am responsible for this article, not the YEGOB website. Please contact me if you need more information about it. Niba ufite inkuru cyangwa ukaba uri umuhanzi ndetse nawe ushaka kwamamaza wamvugisha 👉🏿+250736426442

Subscribe
Notify of
guest
0 Comments
Inline Feedbacks
View all comments

Mubyara we yamwishyuriye ishuri amuhemba kumutwarira umugore

Umuhanzi nyarwanda arashinjwa gusiba indirimbo ya bagenzi be kuri YouTube