in

Inkumi yambitswe ubusa ku karubanda nyuma yo kwiba mu iduka.

Mu gihugu cya Nigeria muri leta ya Delta, haravugwa inkuru y’ umukobwa wafashwe ubwo yari amaze kwiba mu iduka rya Willmat Supermarket ricuruza ibintu bitandukanye ndetse n’ubucuruzi bw’imiti ntabwo bisanzwe.

Mu mashusho yakwirakwijwe ku mbuga nkoranyambaga zitandukanye, uyu mukobwa yatamajwe bikomeye ubwo bamwambikaga ubusa ku karubanda batitaye no ku kuntu yaborohereje igihe yafatwaga.

Uyu mukobwa yinjiye muri iri duka afite gahunda yo kwiba, aho yashoboye kwihereza ku bikoresho bitandukanye birimo iby’isuku ,amata ndetse na biswi zo kurya.

Uyu mukobwa ubo yiherezaga kuri bimwe mu bintu yibaga, yafashwe amashusho na CCTV Camera zo muri iryo duka nuko abacuruzi bakimara kubibona bahise bamufata bamubwira ko abibye, nuko arabihakana kugeza ubwo bahise bamusaka mu gakapu yarafite niko kumusangana ibyo yari amaze kwiba.

Ntibyarangiriye aho kuko uyu mukobwa bivugwa ko ari n’umugore w’abana akaba nta kazi agira, yamburiwe ku karubanda ibyo yari yibye nuko yinjizwa muri iryo duka ari naho bamukuriyemo imyenda ari nako bamuhata ibibazo.

Ibi bikimara kuba biravugwa ko nyiri iri duka witwa Ndobu uzwiho kuba ari umukirisitu cyane, nyuma y’ubufatanye bw’umuryango ushinzwe kwita ku burenganzira bw’ikiremwamuntu muri Nijeriya (BBI) yahise atabwa muri yombi na polisi ajyanwa kuri sitasiyo ya Owa Oyibu, nkuko BBI yabitangaje, ngo uyu mukobwa nyuma yo gukurwamo imyenda akanogoshwa umusatsi we.

Byaje kuvumburwa ko uyu mukobwa utatangajwe amazina, ibyavugwa ko ari mugore afite abana ataribyo, ko atibye amata ngo ayishyire abana be, ahubwo ko asanzwe afite ikibazo cyo mu mutwe cy’uburwayi bwo kwiba ibintu bwitwa Kleptomaniac ngo kuko mu mateka ye asanzwe arangwaho no kwiba muri buriya buryo.

BBI yatangaje ko igiye gushaka imiryango ibifite mu nshingano zo kwita ku bantu nkabo nuko yite kuri uyu mukobwa ari nako uyu mucuruzi wamuhohoteye yihanira aho kumushikiriza inzego zibishinzwe we akurikiranwa.

Written by HARAGIRIMANA Dieudonne

I am responsible for this article, not the YEGOB website. Please contact me if you need more information about it:+250 783 907 135

Subscribe
Notify of
guest
0 Comments
Inline Feedbacks
View all comments

Umufasha wa Faustin Usengimana yavuze amagambo akomeye ku isabukuru y’imyaka 2 ishize akoze ubukwe

Umunyarwenya Eric Omondi yateje impagarara muri Kenya (video)