in

Imitungo irakora ishyano: Umugore wa Dani Alves ashishikajwe na gatanya aho guhangayikira umugabo uri muburoko

Abantu benshi ku Isi bamaze iminsi bumva inkuru zitari nziza z’abagore n’abagabo batandukana ariko ugasanga imitungo niyo bashyize imbere cyane kurusha ibindi bintu byose.

Umugore w’umukinnyi wabaye igihangage ku Isi bitewe na makipe akomeye atandukanye yagiye akinira harimo ikipe ya FC Barcelona yabereye myugariro ukomeye cyane akaba yarakiniye n’ikipe y’igihugu ya Brazil Dani Alves yaje guhura n’ibyago arafungwa gusa kuba afunze umugore we ntacyo bimubwiye kuko ashaka ko bagurisha imitungo ye bakagana n’ubwo ari muri gereza.

Umugore wa Dani Alves abinyujije ku rubuga nkoranyambaga rwa Instagram yavuze ko ikintu ashyize imbere cyane ari ugutandukana n’umugabo we kandi kuri we yibona nk’umugore mwiza kandi wigenga uzi icyo ashaka yongeraho ko ari umunyabwenge ibi yabivuze ubwo hari amakuru avuga ko inshuti za Dani Alves zahatiye Joan Sanz kuva munzu bari batuyemo.

Dani Alves yafunzwe yafunzwe mu mpera z’umwaka wa 2022 akekwaho gufata ku ngufu umugore mu kabyiniro gaherereye mu mujyi wa Barcelona.

Written by Aphrodis Nizeyimana

I am responsible for this article, not the YEGOB website. Please contact me if you need more information about it : +250787782000

Subscribe
Notify of
guest
1 Comment
Oldest
Newest Most Voted
Inline Feedbacks
View all comments
Ferdinand
Ferdinand
1 year ago

Icyaha Alves afungiye kirakomeye kandi,ni impamvu imwe muzituma umwe mubashakanye ahabwa gatanya. No mu Rwanda biremewe. Uwo mugore rero afite reason.

Inkuru y’akababaro; Imibare y’abahitanwe n’ibiza mu ntara y’Amajyaruguru n’Uburengerazuba ikomeje gutumbagira -AMAFOTO

Ibihano bikakaye biramuteganyirijwe: Pasiteri washutse abaturage bikarangira babuze ubuzima yagejejwe mu rukiko