Muri iyi minsi ubwo amanota y’abakoze ikizamini cya Leta yasohotse, Drocas umenyerewe mu kuririmba indirimbo zo gushima no kuramya Imana yakoze umwaka ushize nawe akaba yari mu bategereje amanota ye.
Ku manota 54 bakoreyeho, Drocas yabuzeho amanota 44 kugira ngo yuzuzye icya Leta kuko yagize amanota 10 ndetse abantu bibaza icyaba cyarabiteye kugira ngo abone ayo manota.
Drocas aziga mu kigo giherereye mu majyaruguru mu karere ka Musanze cyitwa GS MuhozaII aho aziga Mathematics Physics and computer science.
