in

Umwana wimyaka 3 yaguye mu bitaro azira kurangaranwa n’abaganga

Guverinoma ya Leta ya Lagos yatangiye iperereza ryuzuye ku rupfu rw’umuhungu w’imyaka 3 wapfiriye mu bitaro by’abana bya Eti-Osa, Lekki-Ajah, kubera uburangare.

Ku wa gatanu, tariki ya 23 Nzeri 2022, David Nwogu yapfuye, ubwo yari ari kwivuriza muri ibyo bitaro.

Nyina, Loveth Nwogu, yavuze ko umuhungu we yari afite uburwayi budakaze cyane maze amujyana mu bitaro kugira ngo avurwe neza.

Ku bwe, ijoro rya mbere yavuwe ahabwa inshinge, umwana we yararutse mbere yo kuryama. Yavuze ko ubwo yarukaga bwa kabiri ari bwo bwamuhitanye.

Muri videwo se w’umuhungu yakoze akimara gupfa, Bwana Nwogu yashinje ibitaro uburangare n’imyitwarire idakwiye yo kurangarana umuhungu we mpaka apfuye.

Yahamagaje abakozi b’ibitaro  kujya kwiregura ibyabaye kuri sitasiyo ya Polisi ya Ogombo, kugira ngo  baze gusobanura icyateye urupfu rw’umuhungu we.

 

Komiseri w’ubuzima muri Leta ya Lagos, Prof. Akin Abayomi, mu itangazo yashyize ahagaragara ku wa gatatu tariki ya 28 Nzeri 2022, agaragaza akababaro k’umuryango wabuze uwabo, kandi abizeza ko bazakora iperereza ryuzuye kuri iki kirego bagatanga ubufasha bukwiriye.

Written by OLIVIER NTANTURO

I am responsible for this article, not the YEGOB website. Please contact me if you need more information about it. Niba ufite inkuru cyangwa ukaba uri umuhanzi ndetse nawe ushaka kwamamaza wamvugisha 👉🏿+250736426442

Subscribe
Notify of
guest
0 Comments
Inline Feedbacks
View all comments

Ikipe ya Kiyovu Sport iri mu kibazo gikomeye nyuma yo kubeshya bikomeye abakinnyi 

Imana si Bayali, Amanota ya Drocas mu cya leta yavugishije abantu bitewe n’ubucye bwayo